Wa mugore wagaragaye akubita umugabo we yatawe muri yombi
Polisi y’u Rwanda (RNP), mu Mujyi wa Kigali yatangaje ko umugore uherutse kugaragara mu mashusho akubita inshyi umugabo we yamaze gutabwa muri yombi.
Uyu mugore yafashwe ku wa 25 Gashyantare 2026 afatirwa mu Mujyi wa Kigali mu Murenge Ndera ahazwi nko ku Mulindi ari na ho ibyo byabereye.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko uyu mugore afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ndera mu gihe dosiye ye igikorwa ngo ishyikirizwe Ubugenzacyaha.
Uyu mugore aherutse kugaragara mu mashusho y’umwanya muto (amasegonda 25) Mu masaha y’ijoro, imbere y’abanyerondo.
Uyu mugore w’ibizigira uhetse umwana, agaragara abwira umugabo “we” mu burakari n’umujinya ugaragara mu maso, ndetse amutera inshyi n’imigeri ku mirundi.
Umugore aba amubaza ati “[Urushyi] wagiye mu kazi cyangwa ntabwo wagiyeyo? [bigakurikirwa n’urundi rushyi] ati ‘Biriwe bampamagara ndi “nyoko”…”
Mu bwitonzi no kwifata, umugabo yumvikana avuga ko “ari ikosa rimwe!, ndetse akamubwira ngo urira moto tugende.”
Gusa umugore niko akomeza kumuha inshyi z’amatwi, naho umugabo we akamusaba ko bafata moto bakajyenda.
Bigaragara ko umugore yageze aho umugabo we yari ari “abwiwe ko yari ari kurwana”.
Uyu mugore abaza abari aho ati “Yarimo arwana na nde?” Abaturage bakavuga ko umugabo we atarwanaga.
Iyi nkubiri y’amakuru yerekeranye n’umugore wakubise umugabo we muri iki gihe yibanze cyane ku mashusho yagiye hanze mu minsi ishize akomeza kuvugisha benshi.
Mu Karere ka Nyarugenge, hari undi mugore uherutse gukurikiranwa n’Ubushinjacyaha (NPPA) ashinjwa gukubita umugabo we bikamuviramo urupfu nyuma yo kumukubita icyuma mu gatuza ku itariki ya 03 Gashyantare 2025.
Itegeko ryo mu Rwanda rihana cyane ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibikorwa byo gukubita no gukomeretsa uwo mwashakanye. Ibihano bishingiye ku Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ryanavuguruwe n’Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023.
Dore uko ibihano biteye bitewe n’uburemere bw’icyaha:
Gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake: Umuntu wese, ku bushake, ukubita cyangwa ukomeretsa undi, aba akoze icyaha. Iyo gihamye, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ari kati ya 500,000 Frw na 1,000,000 Frw.
Iyo byateye indwara cyangwa kudashobora gukora: Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye bishobora gutuma uwo byakorewe arwara cyangwa adashobora gukora akazi mu gihe kirenze iminsi icumi (10), igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).
Iyo byateye ubumuga buhoraho: Iyo icyo gikorwa cyateye ubumuga buhoraho cyangwa kwangirika k’urugingo rw’umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15).
Iyo byateye urupfu: Iyo gukubita no gukomeretsa byateye urupfu rw’uwo mwashakanye (nk’ibyabaye vuba mu Karere ka Nyarugenge), uwabikoze ahanishwa igifungo cya burundu.
Guhoza uwo mwashakanye ku nkenke: Mu rwitwazo rw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, umuntu wese uhoza uwo mwashakanye ku nkeke, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2).

