Rev. Laurent Mbanda yatorewe kuyobora ihuriro ‘ryiyomoye’ ku butegetsi bw’Anglikani ku isi
Umuyobozi w’Idini Angilikani mu Rwanda, Rev. Dr. Laurent Mbanda, yatorewe kuba Umuyobozi Mukuru w’ihuriro rya Global Fellowship of Confessing Anglicans (Gafcon), rihuza abangilikani batemeranya n’amwe mu mahame n’imyigishirize y’ubuyobozi bukuru bw’iri dini ku isi buyobowe na “Archbishop of Canterbury” mu Bwongereza.
Iri tora ryabereye mu nama ya Gafcon iri kubera i Abuja muri Nigeria mu ijoro ryo ku wa Gatatu w’ejo hashize, naho ibyavuye mu matora bitangazwa ku mugaragaro bukeye bwa ho, nk’uko byemejwe n’umunyamakuru wa BBC uri muri Nigeria dukesha iyi nkuru. Mbanda asanzwe ari Umushumba Mukuru w’Itorero Angilikani mu Rwanda.
Iri tora rije rikomeza kugaragaza amacakubiri akomeje kwiyongera mu Itorero Angilikani, rifatwa nk’irya gatatu rinini mu madini ya gikristu ku isi. Rije kandi hashize iminsi mike hatangajwe ko Sarah Mullally agiye kwimikirwa ku mugaragaro nka “Archbishop of Canterbury”, aba ari we mugore wa mbere ugiye kuyobora iri dini ku rwego rw’isi, nyuma yo gutangira imirimo ye mu mpera za Mutarama.
Ku bijyanye n’itorwa rya Mbanda, ubuyobozi bwa Archbishop of Canterbury ntiburagira icyo bubitangazaho, ariko mbere bwigeze kunenga ishingwa n’imikorere ya Gafcon.
Ihuriro Gafcon ryo rivuga ko atari umutwe wigometse cyangwa ugamije gucamo ibice Itorero Angilikani, ahubwo ko rihagarariye umubare munini w’abangilikani ku isi. Rivuga ko ritarwanya ko umugore aba Archbishop of Canterbury, ahubwo ko ritemeranya n’ibyo ryita inyigisho nshya zinjizwa mu Itorero ry’Ubwongereza, zirimo guha umugisha ababana bahuje igitsina no kubemerera kuba abapadiri cyangwa abasenyeri.
Justin Murff, umwe mu bayobozi ba Gafcon, yatangaje ko iri huriro ritari igice cyiyomoye ku Itorero Angilikani ku isi, ahubwo ko ari Itorero ry’Ubwongereza ryateshutse ku mahame gakondo y’iryo dini.


