Trump yavuze ko bamaze gutsinda intambara, nta bufasha bw’Ubwongereza bakeneye
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yanenze Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Keir Starmer amushinja gushaka “kwinjira mu ntambara yamaze gutsinda”. Yanavuze ko amato y’intambara y’Ubwongereza atwara indege z’intambara atagikenewe muri aka karere.
Trump yabivuze mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Truth Social ari mu ndege ya perezida Air Force One, ubwo yari mu rugendo yerekeza muri Florida. Muri ubwo butumwa yavuze ko Amerika itagikeneye amato abiri y’Ubwongereza atwara indege z’intambara yari ateganyijwe koherezwa mu Burasirazuba bwo Hagati.
Ku wa Gatandatu, bumwe muri ubwo bwato, HMS Prince of Wales, bwahawe amabwiriza yo kwitegura guhaguruka mu minsi itanu buvuye ku cyambu cya Portsmouth, nk’uko amakuru ava muri Minisiteri y’ingabo y’Ubwongereza abivuga.
Hari abasesenguzi batekereza ko ubu bwato bushobora koherezwa mu nyanja ya Mediterane mu rwego rwo kurinda inyungu z’Ubwongereza zishobora guhungabanywa n’intambara iri mu burasirazuba bwo hagati.
Mu butumwa bwe bwashyizwe ku rubuga mu ijoro ryo ku wa Gatandatu w’ejo hashize, Trump yanenze Starmer kuba atarohereje ubwo bwato kuva mu ntangiriro z’iyi ntambara.
Yagize ati: “Ubwongereza bwahoze ari inshuti yacu magara, ndetse wenda ari yo nshuti ya mbere mu zindi zose. None ubu ni bwo bubonye ko bugomba kohereza amato abiri atwara indege z’intambara mu burasirazuba bwo hagati”.
Yakomeje agira ati: “Ni byiza, ariko Minisitiri w’Intebe Starmer, ntitukiyakeneye. Ariko tuzabyibuka. Ntidukeneye abantu baza kwinjira mu ntambara mu gihe twamaze gutsinda”.
Aya magambo aje nyuma y’uko Starmer yanze ko Amerika ikoresha ibigo by’igisirikare by’Ubwongereza mu kugaba ibitero kuri Iran. Nyuma Trump yavuze ko Ubwongereza nta cyo bwamufashije.
Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru The Sun, Trump yagize ati: “Nta cyo yadufashije. Sinigeze ntekereza ko ibintu nk’ibyo byabaho. Sinibaza ko byashoboka ku Bwongereza”.
Starmer ntiyigeze asubiza Trump kuri ayo magambo, ahubwo yibanze ku kunenga umunyapolitiki utavuga rumwe na we, Kemi Badenoch, uyobora ishyaka rya Conservative Party.
Mu butumwa yanyujije mu kinyamakuru Sunday Mirror, Starmer yavuze ko Badenoch ari gukina politiki no kugerageza “gutesha agaciro Ubwongereza ku rwego mpuzamahanga”.
Ku wa Gatanu, Badenoch yari yanenze uko guverinoma yitwaye muri iki kibazo, abwira BBC dukesha iyi nkuru ko “udashobora guhora utegereje ko bagutera”. Yongeyeho ati: “None se izindi ndege zacu zirimo gukora iki niba ari ugutembera gusa?”
Mu kumusubiza, Starmer yavuze ko mu bihe nk’ibi igihugu gikeneye imyanzuro ikomeye aho gukina politiki.
Hagati aho, imirwano irakomeje mu burasirazuba bwo hagati. Mugitondo cyo kuri iki cyumweru, igisirikare cya Israel (IDF) cyatangaje ku rubuga rwa X ko cyatangiye ibindi bitero muri Iran, mu gihe abaturage bo mu murwa mukuru Tehran babyutse basanga uruganda rutunganya ibikomoka kuri peteroli rwafashwe n’inkongi y’umuriro nyuma y’ibitero by’indege za Israel byabaye nijoro.
Israel kandi yavuze ko izakomeza guhiga umuyobozi wese ushobora gusimbura umuyobozi w’ikirenga wa Iran, Ali Khamenei, wishwe ku munsi wa mbere w’iyi ntambara.
Mu butumwa bwa IDF bwanditswe mu rurimi rw’igi-Farsi kuri X, bwavuze ko Inteko yitwa Assembly of Experts ishobora guhura vuba mu mujyi wa Qom kugira ngo iganire ku uzasimbura uwo muyobozi.
Israel yavuze ko izakomeza guhiga umuntu uwo ari we wese uzashaka gusimbura Khamenei cyangwa kugena umusimbura we, inaburira abazitabira iyo nama ko bashobora kugabwaho ibitero.
Israel irakomeje kandi ibitero ku murwa mukuru wa Beirut muri Lebanon, aho ivuga ko yibasiye ikigo cy’umutwe wa Hezbollah mu gace ka Dahiyeh.
Nubwo perezida wa Iran yari yasabye imbabazi ibihugu bituranye na yo avuga ko bitazongera guterwa keretse habaye ibitero biturutse ku butaka bwa byo, hari ibihugu bikomeje kwibasirwa n’ibitero, birimo Kuwait na Bahrain.
Muri Bahrain, abantu batatu bakomeretse nyuma y’uko ibisigazwa bya misile byaguye ku nyubako ya kaminuza iri mu gace ka Muharraq, nk’uko Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu gihugu yabitangaje.
Iyo minisiteri yavuze ko Iran iri kugaba ibitero ku bice by’abaturage, ivuga ko hari na drone yangije uruganda rutunganya amazi.
Muri Kuwait na ho, igisirikare cyatangaje ko drones zateye ibikontineri by’ibitoro ku kibuga cy’indege cy’igihugu. Umuvugizi w’ingabo yavuze ko ingabo z’igihugu zahanganye n’umubare munini wa drone zinjiye mu kirere cy’igihugu.
Mugitondo cyo kuri iki cyumweru kandi, inyubako ya leta yagaragaye iri gushya nyuma y’ibitero bya drone.

