AmakuruInkuru Nyamukuru

Urukiko rw’i La Haye rwatangiye kumva urubanza u Rwanda rwishyuza Ubwongereza asaga miliyari 200FRw

Abahagarariye u Rwanda n’Ubwongereza batangiye kumvwa n’urukiko nkemurampaka mpuzamahanga ruri i La Haye mu Buholandi, aho u Rwanda rusaba ko u Bwongereza burwishyura miliyoni 100 z’amapawundi, asaga miliyari 200 z’amafaranga y’u Rwanda, buvuga ko bugomba gukurikije amasezerano impande zombi zagiranye mu 2022.

Iki kirego cyatanzwe nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Keir Starmer, atangaje mu 2024—ku munsi we wa mbere atangiye imirimo—ko gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda yahagaritswe burundu.

Muri ayo masezerano, Ubwongereza bwari bwemeye gutanga miliyoni 700 z’amapawundi yo gufasha u Rwanda kwitegura kwakira no gutuza abo bimukira. Kugeza ubu, bwari bumaze gutanga hafi miliyoni 300 z’amapawundi, harimo n’ikorwa ry’imyubakire y’amacumbi (apartments) i Gahanga, mu Karere ka Kicukiro, yari igenewe kwakira abo bantu.

Mu iburanisha ryo kuri uyu munsi, uruhande rw’u Rwanda rwunganirwaga n’umunyamategeko Lord Verdirame KC.

Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda, Emmanuel Ugirashebuja (Ifoto: BBC)

Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda, Emmanuel Ugirashebuja, uri mu bahagarariye igihugu, yasobanuriye urukiko ko u Rwanda rwari rwaramaze gukora imyiteguro yose rusabwa ndetse rukanishyura ibijyanye na yo.

Yavuze ko Ubwongereza butigeze bubimenyesha u Rwanda mbere yo guhagarika ayo masezerano, ahubwo amakuru u Rwanda rwayamenye binyuze mu bitangazamakuru.

Ku rundi ruhande, Ubwongereza busaba ko iki kirego cyateshwa agaciro, buvuga ko mu Gushyingo 2024 impande zombi zumvikanye ko u Rwanda rutazongera gusaba amafaranga asigaye nubwo ibi u Rwanda rutabyemera.

Ugirashebuja yavuze ko Ubwongereza buri kugerageza kwikura mu nshingano ziteganywa n’amategeko. Yanavuze ko nubwo mu Kwakira 2025 habaye ibiganiro byo gushaka uko u Rwanda rwakwirengagiza ayo mafaranga rugahabwa ibindi byiza birimo koroherezwa viza ku badipolomate, u Rwanda ntirwigeze rwemera ayo masezerano.

Yasobanuye ko u Rwanda rwahakanye mu buryo bweruye ibyifuzo by’Ubwongereza, rwanze no kwemera inyandiko y’ibanze yari igamije kugena uko ayo masezerano mashya yakorwa.

Ibiganiro n’ubuhuza hagati y’impande zombi byaje guhagarara mu Gushyingo, umwaka ushize.

Biteganyijwe ko ejo ku wa Kane uruhande rw’Ubwongereza na rwo ruzatanga ibisobanuro bya rwo imbere y’urukiko, mu gihe icyemezo cya nyuma gishobora kuzatinda amezi menshi mbere yo gutangazwa nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda, yari yasinyiwe i Kigali mu 2022, hagati y’uwari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu w’Ubwongereza Priti Patel n’uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Vincent Biruta (Ifoto: BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *