AmakuruUbuzima

Nyanza: Impanuka ya HOWO yahitanye abasore bane

Impanuka y’imodoka ya Howo yagoganye n’imodoka ya DYNA yabereye mu Karere ka Nyanza yatwaye ubuzima bw’abasore bane.

Iyi mpanuka bivugwa ko yabaye mu ijoro ryo ku wa 28 Werurwe, 2026 ahagana saa munani z’ijoro (02h00 AM).Ni impanuka yabereye mu Murenge wa Muyira mu Isanteri ya Gihengeri.

Abaturage babonye biba bavuga ko iyo modoka yo mu bwoko bwa HOWO yataye umuhanda igonga DYNA yari irimo abasore.

Aba basore batatu bahise bapfira aho, undi yitaba Imana mu nzira ajyanwe kwa Muganga ku Bitaro by’i Nyanza.

Mu bapfuye harimo Kwizera Fils w’imyaka 21 y’amavuko, akaba akomoka mu Mudugudu wa Nyamayaga, Akagari ka Shyira mu Murenge wa Busoro.

Niyomucyo Aimable w’imyaka 23 y’amavuko akaba ari uwo mu Murenge wa Busoro, Ntawuhiganayo Eric w’imyaka 24 y’amavuko wo mu Murenge wa Ntongwe mu Karere ka Ruhango, na Kwizera Isaac w’imyaka 23 y’amavuko.

Abo basore batatu bashyinguwe kuwa 29, Werurwe 2026 , undi arashyingurwa kuri uyu wa mbere, tariki ya 30 Werurwe, 2026.

Kugeza ubu bivugwa ko uwo mushoferi wari utwaye HOWO, ashobora kuba yatawe muri yombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *