Umufana w’Amavubi arashinjwa kunyereza miliyoni 3Frw
Komite Nyobozi y’ihuriro ry’abafana b’ikipe y’u Rwanda ‘Amavubi’ yahagaritse mu nshingano Muhawenimana Claude wari umuyobozi wayo.
Intandaro yo kumugarika, bivugwa ko ari amafaranga angana na 3,000,000 Frw yagenewe abafana b’Amavubi mu mikino ya FIFA Series 2026 ariko ntabagereho ndetse ntanace kuri Konti za Fan-club y’Amavubi nk’uko byagakwiye kuba bikorwa.
Amakuru ari hanze avuga ko Claude aregwa n’abo bakorana, harimo kujya muri FERWAFA kubahagararira ariko akagenda mu izina rye aho kugenda mu izina ry’abafana b’Amavubi ndetse mu gihe asabwe ahacishwa ubufasha bw’abo bafana, agatanga ibye [Emails na Konti za Banki].
Nyuma yo guhagarika Claude kuri izi nshingano, imyanzuro yahawe Umuhesha w’Inkiko kugira ngo ayimugezeho ndetse yayimuhaye biciye ku muyoboro wa WhatsApp tariki ya 10 Mata 2026.
Abasinye ku myanzuro ihagarika Muhawenimana, ni Anita Kivuye usanzwe ari Visi Perezida we, Minani Hemedi Ushinzwe Ubukangurambaga, Bayingana Innocent usanzwe ari Umubitsi, CIP [Rtd] Kayitana Vincent Ushinzwe Umutekano na Vandamme Watchuma Ushinzwe ibikoresho by’iyi Fan-club [Logistique].
Nubwo ibi bivugwa Muhawenimana Claude abihakana yivuye inyuma ndetse yabwiye Umuseke ko abamuhagaritse batabifitiye uburenganzira.
Uretse kuba ari we muyobozi w’abafana b’Amavubi ku rwego rw’Igihugu, ninawe uyobora aba Rayon Sports ku rwego rw’Igihugu ndetse ni inshingano amazemo imyaka myinshi.

