Iran yaburiye ko ishobora guhagarika inzira z’inyanja mu karere mu gihe Amerika ikomeje kubangamira ubwikorezi bwo mu nyanja
Ali Abdollahi, uyobora icyicaro gikuru cya gisirikare cya Iran kizwi nka Khatam al-Anbiya Central Headquarters, yavuze ko Iran itazihanganira ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ikomeza gufunga inzira z’inyanja no gushyira mu kaga umutekano w’amato y’ubucuruzi ya Iran n’ayo gutwara ibikomoka kuri peteroli.
Yagize ati: “Mu gihe Amerika yakomeza ibyo bikorwa, Iran izabifata nk’intangiriro yo kurenga ku masezerano y’agahenge yari yashyizweho hagati y’impande zombi”.
Abdollahi yanashimangiye ko ingabo za Iran zidashobora kwemera ibikorwa by’ubwikorezi bw’ibintu byinjira cyangwa bisohoka mu Kigobe cya Perse, Ikigobe cya Oman ndetse n’Inyanja Itukura, nubwo atigeze asobanura neza ibihugu bishobora kwibasirwa n’ingaruka z’ayo makimbirane.
Ibi bibaye mu gihe Amerika yari yatangaje ko yatangiye gushyira mu bikorwa igihano cyo gufunga ibyambu bya Iran kuva ku wa Mbere. Ku wa Gatatu, igisirikare cy’Amerika cyatangaje ko mu masaha 24 ya mbere nta bwato na bumwe bwashoboye kurenga kuri icyo cyemezo, aho amato atandatu y’ubucuruzi yahatiwe gusubira inyuma mu Nyanja ya Oman.
Amasezerano y’agahenge Abdollahi yavugaga, yatangajwe ku wa 8 Mata, nyuma y’ibyumweru hafi bitandatu by’intambara yahuje Iran, Amerika na Israel.
Icyiciro cya mbere cy’ibiganiro hagati ya Iran n’Amerika cyarangiye nta musaruro, nubwo Perezida Donald Trump yatangaje ko ibiganiro bishobora kongera gutangira mu minsi iri imbere. Ku ruhande rwa Iran ho, ntacyo baratangaza kuri ayo makuru.

