AmakuruImyidagaduro

RIB yahishuye ibyaha bikomeye Semuhungu akurikiranyweho, isaba abahohotewe kudaceceka

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafashe Semuhungu Eric tariki ya 9 Mata 2026, akurikiranyweho ibyaha bitatu bikomeye birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni hifashishijwe imbuga nkoranyambaga ndetse no kuyakwirakwiza, no gukangisha gusebanya.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko dosiye ya Semuhungu yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha ku wa 14 Mata 2026, kugira ngo akurikiranwe n’inzego zibifitiye ububasha.

Yasobanuye ko ibyaha akurikiranyweho bifite uburemere butandukanye, aho igihano gito gishobora kuba igifungo cy’umwaka umwe, mu gihe igihano kinini gishobora kugera ku myaka 15 y’igifungo, kikiyongeraho n’amande ari hagati y’ibihumbi 100 Frw na miliyoni ebyiri (2,000,000Frw), bitewe n’icyaha.

Dr. Murangira yakomeje avuga ko kugeza ubu abamaze gutanga ibirego ku byaha byo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato ari abagabo kandi barenze umwe, ndetse ko urwo rutonde rushobora kwiyongera kuko iperereza rikomeje.

Yanasabye umuntu wese waba warakorewe ibyaha na Semuhungu Eric kudatinya, ahubwo akagana RIB agatanga ikirego, kugira ngo ubutabera bukore akazi ka bwo neza.

RIB yongeye kwibutsa abaturage ko guceceka ku byaha nk’ibi bidafasha kubirwanya, isaba buri wese gutanga amakuru ku gihe kugira ngo ababikekwaho bagezwe imbere y’ubutabera.

Semuhungu Eric akurikiranyweho gufata ku ngufu abagabo (Ifoto: Semuhungu, Instagram)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *