Burundi: Minisitiri Gabby Bugaga yapfuye
Gabby Bugaga wahoze ari Minisitiri Ushinzwe Itangazamakuru mu Burundi, yitabye Imana mu ijoro ryakeye aguye mu Kivoga, mu Ntara ya Bujumbura, nk’uko umwe mu bo mu muryango we yabitangaje mu kiganiro yahaye BBC Gahuzamiryango kuri telefone muri iki gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 16 Mata 2026.
Aya makuru kandi yemejwe n’abashinzwe umutekano barimo uwo mu gipolisi n’ushinzwe iperereza bavuganye na BBC, bavuga ko hatangiye iperereza kugira hamenyekane icyateye urupfu rwe.
Amakuru ya mbere yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga hamwe n’ibitangazamakuru byo mu Burundi, avuga ko yazize impanuka yo mu muhanda ahagana saa mbili n’igice za mugitondo, uretse ko hari n’abandi bagaragaje ko ibyo bikwiye gukorwaho iperereza ryimbitse kubera amakenga ari kuvugwa.
Gabby Bugaga yari umwe mu bantu bazwi cyane mu rwego rw’itangazamakuru mu Burundi, aho yakoze imirimo itandukanye irimo gukorera Inteko Ishinga Amategeko, kuba mu komisiyo ishinzwe gutegura amatora, ndetse no gukora nk’umunyamakuru kuri radiyo na televiziyo by’igihugu, RTNB.
Yari azwi cyane mu gutunganya no gutangaza amakuru ajyanye n’inzego za Leta, ndetse no guteza imbere imikoranire hagati y’itangazamakuru ryo mu Burundi n’iryo mu mahanga.

