Ubutumwa bw’Amerika: u Rwanda ruvane ingabo muri DRC, Kinshasa irandure FDLR
Umwe mu bayobozi bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yongeye gusaba u Rwanda gukura ingabo za rwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) “bidatinze”, ndetse no kubahiriza ubusugire bw’iki gihugu. Ku rundi ruhande, yasabye ubuyobozi bwa Kinshasa guhagurukira icyarimwe bakarandura umutwe wa FDLR.
Ibi byatangajwe n’Ambasaderi Tammy Bruce, intumwa yungirije y’Amerika mu Muryango w’Abibumbye, mu nama y’akanama k’umutekano ka ONU yiga ku bibazo by’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari nk’uko BBC yabitangaje.
Yagaragaje ko nubwo hari intambwe zimwe zimaze guterwa, hakiri imbogamizi zikomeye zituma amahoro atagerwaho burundu.
Yagize ati: “Dutewe impungenge n’uko u Rwanda rukomeje kugira uruhare mu kongera umwuka mubi, bikaba binyuranyije n’ibikubiye mu masezerano ya Washington.”
Yakomeje ashimangira ko na Leta ya RDC igomba kubahiriza ibyo yiyemeje, igahita ifata ingamba zihuse zo kurandura umutwe wa FDLR, by’umwihariko mu duce igenzura.
Amerika ivuga ko izi ngingo zombi – gukura ingabo z’u Rwanda muri RDC no kurwanya FDLR – ari zo z’ingenzi zigize amasezerano ya Washington yasinywe umwaka ushize, ariko kugeza ubu akaba atarashyirwa mu bikorwa uko bikwiye.
Ambasaderi Bruce yanashimiye Ubusuwisi ku bw’ubushake bwo kwakira ibiganiro bigamije guhuza umutwe wa AFC/M23 na Leta ya Kinshasa, mu rwego rwo gushaka umuti urambye w’iki kibazo.
Ku rundi ruhande, Leta y’u Rwanda ikomeje gushinjwa na Amerika kohereza ingabo mu burasirazuba bwa RDC mu gufasha umutwe wa AFC/M23, ariko Kigali ikabyamaganira kure, ivuga ko ibyo ikora ari ingamba zo kwirinda.
Hagati aho, Amerika iherutse no gufatira ibihano bamwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda ndetse n’inzego z’igisirikare cyarwo, ivuga ko bifitanye isano n’uruhare rwayo mu ntambara iri kubera muri RDC.
Icyakora, u Rwanda rwanenze ibyo bihano, ruvuga ko bifata uruhande rumwe mu kibazo.
Ambasaderi Bruce yasoje avuga ko Amerika izakomeza gukoresha inzira zose zishoboka mu kuryoza inshingano abahungabanya amahoro, yibutsa ko abazabirengaho bazahura n’ingaruka zabyo.

