AmakuruUbuzima

Inkuru ya Tedros ku Ibere rya Bigogwe yavugishije benshi

Inkuru y’umworozi wo mu Rwanda, Ngabo Karegeya uzwi ku izina ry’Ibere rya Bigogwe, yakomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusangizwa na Tedros Adhanom Ghebreyesus, Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO).

Byatangiye Tedros ashyira hanze amashusho agaragaza Ngabo ari kumwe n’inka mu rwuri, ayaherekesha amagambo agaragaza gutangazwa n’ubushobozi bwe, aho yagize ati: “Uyu mworozi wo muri Afurika, ukomoka mu Rwanda, agiye mu Busuwisi ashobora kugenzura inka atari ize”.

Aya mashusho yahise akwirakwira cyane, maze Ngabo ubwe ayabonye ntiyihanganiye kubihishira. Yagaragaje ibyishimo byinshi, ashimira abamukomeje n’abamugaragarije urukundo, avuga ko yakuze akunda inka cyane kuko zari inshuti ze za hafi.

Mu magambo ye, yavuze ko nubwo ababyeyi be bamukubitaga mu bwana, inka zo zitamukubitaga, bigatuma azikunda kurushaho.

Ngabo kandi yavuze ko atari azi ko azagera aho akamenyekana ku rwego nk’urwo, anatangaza ko yashyizeho ubukerarugendo mu gace ka Bigogwe, aho yakira abantu akabigisha kuba abashumba nk’uko we yabibayemo. Ibi bikorwa abinyujije ku rubuga rwa “Visit Bigogwe”.

Nyuma yo kubona ubutumwa bwa Ngabo, Tedros na we yamushimiye byimazeyo, agaragaza ko akunda u Rwanda, anashima uburyo Ngabo yahinduye ubuzima bwe bwo mu bwana akabugira amahirwe ku bandi.

Yagize ati: “Urukundo ufitiye inka n’agace utuyemo birihariye cyane. Ni byiza kubona warabigize amahirwe yo kwakira abandi”.

Aya magambo y’umuyobozi mpuzamahanga ntiyasize Ngabo uko yari, kuko yahise agaragaza ibyishimo bikomeye, avuga ko amagambo amushiranye, ndetse ko ibyo yakorewe na Tedros ari ibintu bikomeye atari yiteze.

Iyi nkuru ikomeje gushimangira isura nziza y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, by’umwihariko mu bijyanye n’umuco n’ubukerarugendo bushingiye ku mibereho gakondo, aho aborozi b’i Bigogwe bagaragaza ubuzima bwa bo nk’igikurura ba mukerarugendo baturutse imihanda yose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *