Amakuru

Gicumbi: Haravugwa umusore w’imyaka 23 wigaruriye abagore b’abandi

Bamwe mu bagabo bo mu kagari ka Kavumu, umurenge wa Mutete Mu karere ka Gicumbi bavuga ko batewe impungenge n’umusore w’imyaka 23 umaze kwamamara muri ako gace kubera kwinjira mu ngo z’abandi akigarurira abagore babo.

Ni  ibintu aba bagabo bavuga ko bibateye ubwoba ndetse ko bishobora no kubageraho na bo ingo zabo zigahungabana.

Uyu musore witwa Nshimiyimana bivugwa ko ngo yinjiriye urugo rw’umugabo witwa Alex n’umugore we ababwira ko ari umuvuzi gakondo aje gukemura ibibazo byari byarakomereye urugo rwabo.

Nyuma y’igihe gito uyu musore ngo yaje kwigarurira icyizere cy’uyu muryango ndetse bigera naho bamuha umwanya mu muryango bamufata nk’umwana wabo ahaguma uko.

Nyuma yo kwimizera no kumwakira mu rugo havutse umubano udasanzwe hagati y’uyu musore Nshimiyimana n’umugore wa Alex.

Uyu mubano waje gukura wibaruka urukundo rudasanzwe hagati y’aba bombi bigera aho uyu musore atangira gufata intebe y’umugabo murugo rwa Alex.

Alex yananiwe kubyihanganira asaba uyu musore kumuvira mu rugo ndetse yiyambaza n’inzego zibanze zimusaba kuva mu rugo ndetse no guhagarika umubano afite n’umugore w’abandi.

Uyu musore Nshimiyimana yemeye kugenda gusa nyuma y’igihe gito yaragarutse agarukana ikibatsi cy’urukundo yakunze umugore utari uwe.

Ibi byateje imvururu murugo biteza amakimbirane hagati ya Alex na Nshimiyimana bafatana mu mashati barwana uyu musore Nshimiyimana arakomereka.

Nyuma y’iyo mirwano Alex (nyiri urugo) yarafashwe arafungwa ibintu bihindura isura biha amahirwe adasanzwe Nshimiyimana abona uko yigarurira umugore w’abandi.

Byarangiye nyamusore yegukanye uyu mugore wa Alex, ibintu  byashobeye benshi mu batuye umurenge wa Mutete ibaza niba nta mbaraga zidasanzwe zihishe inyuma y’ibikorwa by’uyu musore.

Bamwe mu bagabo baganiriye na TV1 bavuga ko nabo basigaranye impungenge z’uko nyuma ya Alex , uyu musore ashobora kwinjirira izindi ngo z’abandi akaba yaba yabatwara abagore.

Ati “Urugo rwabaye urwe , uyu mugabo afite ibintu abatera kuko ntibyumvikana, na sekuru yari umupfumu ni ibintu iwabo bamuraze, uzi ukuntu uriya mugabo yitondaga.”

Igishengura abagabo benshi ni uburyo Alex yafunzwe nyamara yari ari kurengera uburugo rwe, rugasigaramo Nshimiyimana wigaruriye umugore we ndetse n’imitungo imwe nimwe yayitwaye.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanza bugaragaza ko buzi iki kibazo ndetse bwateguye inama n’abaturage (Inteko y’abaturage) kugira ngo kiganirweho gihabwe umurongo.

Nduwayo Irankijije umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mutete yagaragaje ko bamaze kumenya iki kibazo ndetse bagiye kugikemura uyu musore akirukanwa mu rugo rw’abandi agasubira iwabo dore ko aturuka mu Kagari ka Musenyi. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *