AmakuruImyidagaduro

Urugendo rwa IShowSpeed muri Afurika rwari “igikorwa cy’ubutasi” bwa Elon Musk — Seun Kuti

Umuhanzi wo muri Nigeria Oluseun Anikulapo Kuti uzwi ku mazina ya Seun Kut, yatangaje ko urugendo rwakozwe na IShowSpeed muri Afurika rwatewe inkunga na Elon Musk, umwe mu baherwe bakomeye mu ikoranabuhanga ku isi.

Uyu muhanzi, akaba ari n’umuhungu muto wa Fela Kuti washinze injyana ya Afrobeat, yavuze ko intego y’uru rugendo yari ugupima uburyo serivisi z’itumanaho rishingiye kuri satelite za Elon Musk zagera henshi ku mugabane w’Afurika.

Seun Kuti yakomeje asobanura ko uru rugendo rutari urwo kureba ubwiza bw’Afurika gusa, ahubwo rwari igikorwa cy’ubutasi cyakorwaga mu nyungu za Elon Musk nk’uko ikinyamakuru Communucations Week cyo muri Nigeria kibirangaza.

Yagize ati: “Bose bafite gahunda ya bo. Ibyabaye byose byari ubutasi bukorerwa Elon Musk. Ndamwemera, kandi natwe dufite abantu bacu bakurikirana ibyo akora”.

Ku rundi ruhande, IShowSpeed we yasoje urugendo rudasanzwe rwamaze iminsi 28 azenguruka Afurika, aho yasuye ibihugu 20 hagati ya tariki ya 29 Ukuboza 2025 na 27 Mutarama 2026, agamije kumenya umuco w’ibihugu bitandukanye no kwegera abafana be.

Muri uru rugendo rwatambutswaga imbonankubone ku mbuga nkoranyambaga, yageze mu bihugu birimo u Rwanda, Nigeria, South Africa na Ghana, aho yanageze ku mubare w’abamukurikira urenga miliyoni 50. Yavuze ko uru rugendo rwahinduye ubuzima bwe cyane.

Seun Kut wo muri Nigeria (Seunkutmusic.com)
IshowSpeed ubwo yari mu Rwanda yagiye kuri Stade Amahoro (Interineti)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *