AmakuruUbuzima

Umusaza w’imyaka 77 wakubitaguye inshyi umupolisi wo mu Bwongereza yahanwe

Umusaza w’imyaka 77 yafashwe na kamera yambarwa ku mubiri akubita kandi atera ubwoba umupolisi w’umugore ushinzwe kugenzura parikingi, nyuma y’uko imashini yishyuriraho itari yerekanye ko yishyuye.

Uyu mugabo witwa Stephen Doughty yarakaye cyane atekereza ko agiye guhabwa itike n’umupolisi Wendy Williams, wari uri mu kazi ke ka buri munsi mu gace ka parikingi ka Seven Stars gaherereye i Welshpool, mu ntara ya Powys nk’uko tubikesha BBC.

Amashusho yerekanwe mu rukiko rw’ibanze rwa Welshpool agaragaza ko mu kwezi k’Ugushyingo 2025, Doughty yakubise uyu mupolisi inshyi nyinshi, anamutuka amubwira ko akazi ke nta gaciro gafite. Nyuma yo kumukubita, yanamubwiye amagambo amutera ubwoba, amubwira ko ashobora “kumujugunya hirya”.

Uyu mugabo utuye i Welshpool mu Bwongereza yemeye icyaha cyo gukubita uwo mupolisi, bituma urukiko rumuca amande angana n’amapawundi 500. Yanategetswe kandi kwishyura indishyi z’amapawundi 200 zihabwa uwo mugore yakubise.

umusaza wo mu gace ka Wales yakubitaga umupolisi (BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *