AmakuruImikinoSports

Mu Rwanda abanyamakurukazi ba siporo barashinjwa kwigurisha ku bakinnyi

Muri Siporo yo mu Rwanda rurageretse hagati y’abanyamakuru b’igitsinagore n’abafana barwanira kurarana n’abakinnyi b’umupira w’amaguru mu makipe atandukanye kugera mu ikipe y’igihugu.

Iyi nkuru yaciye igikuba yatangiye kuvugwa cyane nyuma yaho abanyamakuru ba SK FM batangaje ko bafite amakuru yizewe kuri iyi ngingo.

Bavuga ko hari n’umunyamakuru bazi warwaniye gushaka kumenya amakuru y’icyumba umukinnyi w’ikipe y’igihugu amavubi acumbitsemo ndetse akaba yari yiyemeje kumarana nawe iminsi ibiri.

Binyuze mu kiganiro Urukiko rw’Ikirenga Lorenzo Musangamfura yagize ati “Umwe mu bafana ba Rayon Sports uzwi, yarampamagaye arambwira ko mu bice bya Remera habera ibitangaza ndetse ko kuvuga ngo abanyamakuru ba siporo cyangwa abiyitabo bigurisha ku bakinnyi ari agatonyanga mu nyanja.”

“Muri Rayon Sports hari abakobwa nk’umunani baba muri fan club bakodesheje ghetto, iyo ubonye abakinnyi batonze umurongo bajya muri izo ghetto ugira ngo bagiye kwivuza.”

Aba banyamakuru bagaragaza ko ibi ari bimwe mu byica abakinnyi bigatuma bitwara nabi umusaruro ukaba muke mu kibuga ndetse hari n’ingero zibihamya.

Bagaragaza ko abakinnyi baza mu Rwanda akenshi na kenshi bari mu bibasiriwe cyane n’iki kibazo cy’abakobwa babigurishaho ndetse n’aba batumwe n’abakinnyi bagenzi babo kugira ngo babarangaze.

Lorenzo akomeza agira ati “Undi muntu uba hafi y’ikipe y’igihugu Amavubi yanyihereye amakuru, amabwira ko hari abanyamakuru batatu b’abakobwa ngo bamubwiye ngo abafashe abahuze na bamwe mu bakinnyi baziranye bashya mu ikipe y’igihugu.”

“Abakobwa bamusabye nimero ya telefone y’abakinnyi b’ikipe y’igihugu , umwe yamubwiye ngo basi match n’irangira azahite amujyana aho azaba.”

“Aramubwira ngo ntibyakunda azaba ari muri hotel kandi azamarayo iminsi ibiri, umukobwa yahise amubwira ngo iyi minsi ibiri twayimarana muri hotel.”

Byarangiye uwo munyamakurukazi ahakaniwe abwirwa ko byaba ari ukugambanira abakinnyi b’ikipe y’igihugu gusa hahise haduka umwuka mubi hagati ye n’uwo ushinzwe abakinnyi muri Amavubi.

Kugeza ubu FERWAFA ntacyo iratangaza kuri ibi bivugwa mu mupira w’amaguru nubwo bamwe bavuga ko bitayireba cyane ahubwo byakagombye guhera ku bakinnyi n’abashinzwe imyitwarire yabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *