AmakuruPolitiki

Igikomangoma cy’Ubwami bwa Iran, cyasutsweho ibintu bitukura i Berlin nyuma yo kunenga agahenge k’imirwano.

Umuntu utaramenyekana yasutse ku gikomangoma cy’Ubwami bwa Iran, Reza Pahlavi, ibintu bitukura bitazwi neza nyuma y’ikiganiro yagiranye n’itangazamakuru i Berlin mu gihugu cy’u Ubudage kuri uyu wa Kane.

Pahlavi ntiyakomerekeye muri icyo gitero, aho polisi yahise ita muri yombi uwabikoze. Polisi yavuze ko ibyo bintu byasaga n’umutobe w’inyanya, nubwo hari andi makuru yavugaga ko bishobora kuba irangi ritukura nk’uko The Jerusalem Post yabitangaje.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, uyu muhungu w’uwahoze ari umwami wa Iran yasabye ibihugu by’iburengerazuba kwifatanya mu ntambara irimo Iran, anenga icyemezo cya Leta y’Ubudage cyo kutamwakira mu ruzinduko rwe i Berlin.

Pahlavi, se akaba yarakuwe ku butegetsi mu mpinduramatwara yo mu 1979 yazanye ku butegetsi Ruhollah Khomeini, yashinje Uburayi kurebera no kureka ubutegetsi bwa Tehran bukomeza guhohotera abaturage mu myigaragambyo yahitanye ibihumbi by’abantu mu mpera z’umwaka ushize.

Yagize ati: “Ikibazo si ukumenya niba impinduka zizaza, kuko zirimo kuza. Ikibazo nyamukuru ni ukumenya umubare w’Abanya-Iran bazahaburira ubuzima mu gihe ibihugu byiyita ko bifite demokarasi byo mu Burengerazuba bikomeje kurebera gusa”.

Yanenze kandi agahenge kari hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, avuga ko atizera ko ubutegetsi bwa Iran buzahindura imyitwarire ya bwo. Yongeyeho ko nubwo ibiganiro bya dipolomasi ari ngombwa, bimaze guhabwa amahirwe ahagije ariko ntibyatanze umusaruro ugaragara.

Reza Pahlavi (The Jerusalem Post)
Pahlavi yasutsweho ibindu bitukura (Ifoto: Euronews)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *