AmakuruPolitiki

U Rwanda na RDC bongeye guhurira i Washington: Menya umwanzuro wafashwe

Ku wa 23 Mata 2026, intumwa za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda, zifatanyije n’iza Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Qatar, Togo (nk’umuhuza w’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika), hamwe na Komisiyo y’uyu muryango, bahuriye mu nama igamije gusuzuma uko amasezerano y’amahoro ari gushyirwa mu bikorwa.

Aya masezerano yasinywe ku wa 27 Kamena 2025 i Washington DC, akaba yarashyizwe ku murongo mu nama ya gatanu ya Komisiyo ihuriweho ishinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa rya yo. Iyi nama yasuzumye aho ibintu bigeze nyuma y’ibiganiro byabereye i Washington ku matariki ya 17 na 18 Werurwe 2026.

Impande zombi, ari zo RDC n’u Rwanda, zatanze raporo zigaragaza intambwe zimaze guterwa mu kugabanya umwuka mubi no guteza imbere amahoro ku butaka. Ibi byerekanye ko hari ubushake bwo gukomeza inzira y’ibiganiro n’ubwumvikane.

Ku ruhande rwa yo, Leta ya Qatar yagaragaje aho ibiganiro bigeze hagati ya RDC n’umutwe wa AFC/M23, igikorwa cyashimangiwe cyane n’iyi nama. Abayitabiriye banashimiye Ubusuwisi bwakiriye icyiciro giheruka cy’ibiganiro bya Doha, bagaragaza ko uru rugendo ari ingenzi mu gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro muri rusange.

Impande zose zagaragaje ko zihuriye ku cyerekezo cyo gukomeza kubaka amahoro no kudasubira inyuma mu ntambwe imaze guterwa.

Guverinoma za RDC n’u Rwanda zashimiye cyane inkunga ihoraho itangwa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Qatar, Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika ndetse na Togo mu guteza imbere amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa RDC no mu karere k’Ibiyaga Bigari muri rusange.

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame (hagati), Félix Tshisekedi wa RDC (iburyo) na Donald Trump w’Amerika (ibumoso) ubwo basinyaga amasezerano y’amahoro ku wa 4 Ukuboza 2025 i Washington (IFOTO: WHITE HOUSE)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *