AmakuruPolitiki

Perezida Ruto yateje inkundura ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kunenga Icyongereza cy’Abanya-Nigeria

Perezida wa Kenya, William Ruto, yahuye n’inkundura ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza ku mugaragaro ko Icyongereza kivugwa n’Abanya-Nigeria kigoye kucyumva ku buryo bisaba umusemuzi.

Mu ijambo yavugiye imbere y’Abanyakenya batuye mu Butaliyani ku wa Mbere w’iki cyumweru, Ruto yagize ati: “Niwumva Umunya-Nigeria avuga, ntushobora kumva ibyo avuga – uba ukeneye umusemuzi,” anishimira ko Abanyakenya bavuga “Icyongereza kiri mu byiza kurusha ibindi ku isi”.

Aya magambo yateje uburakari bukomeye mu Banya-Nigeria n’abandi Banyafurika ku mbuga nkoranyambaga, bamushinja gusuzugura ikindi gihugu cy’Afurika.

Umunyamakuru wo muri Zimbabwe, Hopewell Chin’ono, yanditse agira ati: “Icyongereza ni ururimi rw’abakoloni, si igipimo cy’ubwenge, ubushobozi cyangwa iterambere ry’igihugu”.

Nk’ibihugu byahoze bikolonijwe n’Ubwongereza, Kenya na Nigeria bisangiye Icyongereza nk’ururimi rwemewe, ariko buri gihugu cyagiye giteza imbere uburyo bw acyo bwihariye bwo kuruvuga, butandukanye mu mikinire y’amajwi.

Iri tandukaniro rishingiye ku ndimi z’iwa bo: Nigeria ifite indimi zirenga 500 zigira uruhare mu mivugire ya yo, mu gihe muri Kenya indimi za Bantu, Nilotic na Cushitic na zo zigira uruhare mu gutuma bavuga Icyongereza mu buryo bwihariye.

Ariko mu ijambo rye, Ruto yashimangiye ko uburezi bwa Kenya butuma abaturage bamenya neza Icyongereza, anavuga ko bigoye kumva Abanya-Nigeria bavuga Icyongereza.

Yagize ati: “Uburezi bwacu ni bwiza. Icyongereza cyacu ni cyiza. Tuvuga Icyongereza kiri mu byiza kurusha ibindi ku isi. Niwumva Umunya-Nigeria avuga, ntushobora kumva ibyo avuga. Ukenera umusemuzi n’iyo bavuga Icyongereza”. Ayo magambo yateye ibitwenge mu bari aho.

Perezida Ruto yavuze ko Kenya ri mu bihugu bivuga Icyongereza neza (Ifoto: BBC NEWS)

Yongeyeho ko Kenya ifite abakozi bafite ubumenyi buhanitse ku rwego mpuzamahanga, ariko ko hakenewe kongerwamo amahugurwa kugira ngo burusheho kunozwa.

Aya magambo yakomeje gutuma abantu benshi bamunenga ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko agaragaza “imyumvire yo kwiyumva ashingiye ku mateka y’ubukoloni”.

Uwahoze ari Senateri wa Nigeria, Shehu Sani, yanditse ku rubuga X ati: “Ruto arimo araseka Icyongereza cy’igihugu gifite uwatsindiye igihembo cya Nobel mu buvanganzo.” Aha yavugaga Wole Soyinka, ndetse n’abanditsi bazwi cyane nka Chinua Achebe na Chimamanda Ngozi Adichie.

Abandi bakoresha imbuga nkoranyambaga basabye Ruto kwibanda ku bibazo byugarije abaturage be, nko kuzamuka kw’ibiciro by’imibereho n’ubushomeri, aho kwibanda ku bintu babonye nk’ibidafite akamaro.

Amagambo yibasirana hagati y’Abanyakenya n’Abanya-Nigeria si mashya ku mbuga nkoranyambaga, aho usanga hakunze kubaho impaka ziganjemo gusetsa ariko rimwe na rimwe zigafata indi ntera, cyane cyane ku rubuga X.

Izi mpaka akenshi ziba zishingiye ku kugereranya ubukungu, umuco w’imyidagaduro, siporo, ndetse no ku magambo ya politiki.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu, na we yahuye n’inkundura nyuma yo kuvuga ko Abanya-Nigeria “babayeho neza kurusha abo muri Kenya n’ibindi bihugu by’Afurika,” nubwo ibiciro bya lisansi byari byazamutse mu gihugu cye.

Nubwo Ruto atigeze agaragaza ko asubiza ayo magambo mu buryo butaziguye, bamwe ku mbuga nkoranyambaga babifashe nk’aho yaba yari ari kumusubiza.

Nta gisubizo cya leta ya Ruto kiratangazwa ku mugaragaro, ariko bamwe mu Banyakenya bamusubirije, bavuga ko abanenga batumvise neza icyo yashakaga kuvuga, ndetse ko atari agamije kubasuzugura ahubwo yashakaga gusetsa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *