AmakuruPolitiki

Burundi: CNDD-FDD yatangaje umukandida uzayihagararira mu matora ya perezida mu 2027

Ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, CNDD-FDD, ryatangaje ku mugaragaro ko Perezida Evariste Ndayishimiye ari we uzarihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2027.

Ibi byemejwe n’Inama Nkuru idasanzwe (Congrès National Extraordinaire) y’iri shyaka yabaye, aho abayoboke ba ryo bemeje Ndayishimiye nk’umukandida uzabahagararira, banyuze mu rwego rwiswe Inama y’Abanyagihugu.

Ishyaka CNDD-FDD rikomeje kugaragaza icyizere rifitiye Perezida Ndayishimiye, rimushyigikira ngo azakomeze kuyobora igihugu mu yindi manda, nyuma y’iyo arimo.

Ku mbuga nkoranyambaga, bamwe mu bayoboke b’iri shyaka batangije ubukangurambaga bukoresha amagambo arimo #Tsinda2027, bagamije gushyigikira kandidatire ye no gutegura ayo matora hakiri kare.

Aya matora ateganyijwe mu 2027 azaba ari ingenzi mu rugendo rwa politiki y’u Burundi, aho amaso menshi azaba ahanzwe ku bizavamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *