DC Clement yasutse amarira mu rukiko atanga ingwate ya miliyoni 150Frw asaba kurekurwa by’agateganyo
DC Clement yasutse amarira mu rukiko atanga ingwate ya miliyoni 150Frw asaba kurekurwa by’agateganyo Umunyamakuru Niyigaba Clement kuri uyu wa 27 Mata 2026 yaburanye ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo mu rubanza rwabereye mu cyumba cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ruri i Kibagaba.
Ni urubanza rwitabiriwe ku bwinshi n’abaje kumva uko rugenda dore ko rwavuzwe cyane mu itangazamakuru bitandukanye.
Ni urubanza rwatangiye ahagana saa tatu n’iminota 50 nyuma y’uko Umushinjacyaha yakererewe bitewe n’uko yanyuze kwa muganga.
DC Clement ahagaze imbere y’inteko iburanisha yari yunganiwe n’abanyamategeko babiri barimo Maitre Bayisabe Irene umenyerewe mu manza z’ibyamamare mu Rwanda.
DC Clement yabajijwe niba yiteguye kuburana ati ‘Yego nditeguye’.
Bamusomeye ibyaha bine akurikiranyweho birimo:
-Gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta.
-Kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi.
-Kurwanya ububasha bw’amategeko
-Guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.
Umushinjacyaha yasomye uko ibyaha byakozwe ku itariki ya 31 Werurwe 2026 ubwo ubugenzuzi bw’inyubakire bwari bugeze aho inyubako yari ari kubakisha iri i Jabana basanga yarahagaritse gusenya.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko tariki ya 27 Werurwe 2026 itsinda ry’abakozi b’Umurenge wa Jabana basuye Uragiwenimana Anatole bareba uko ari gushyira mu bikorwa ibijyanye n’icyemezo yari yasabye cyo gusana inzu ye.
Iryo tsinda ryasanze aho gusana ahubwo Uragiwenimana yari ari kubaka inyubako nshya igizwe n’ibyumba bine by’amashuri atigeze asabira uruhushya, bumugira inama yo kubahiriza ibyo yari yemerewe.
Ryamusabye kandi gukuraho inyubako yari yongeyeho ku neza, bitakorwa ibyo ari kubaka bikaba byasenywa.
Ubuyobozi bwasubiyeyo ku wa 31 Werurwe 2026, kureba niba koko ibyo yasabwe yarabyubahirije busanga atarabikoze, ubuyobozi buhita bushaka abantu bo kubisenya.
Mugihe yari itangiye kuvanwaho haje umunyamakuru witwa NIYIGABA Clement atangira kugumura abaturage aheraho ku ushinzwe imyubakire atangira kumutuka amubwira ko no kwica umuntu yamwica ndetse ko itsinda ry’abo bari kumwe yabise ingegera, avuga ko ntaho batandukaniye n’abakoze Jenocide.
Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo bitamunyuze yahise aza amufata mu ijosi aramuniga, amuciraho ishati atabarwa n’inzego z’umutekano (Police).
Cyuzuzo Jean Rene umunyerondo wa Jabana wari mu kazi icyo gihe asobanura ko Niyigaba Clement yamukubise ibuye ku ntoki, ubwo bari mu gikorwa cyo gukuraho inyubako yari yubatswe mu buryo butemewe n’amategeko ko uwo mugabo arega yaje aho bari bari muri ibyo bikorwa hanyuma asagarira ushinzwe imyubakire mu murenge witwa Mutangana Victor amufata mu ijosi aramuniga ishati ihita icika ahita ajya kubakiza.
Nyiri nzu yari iri gusenywa witwa Anatole Uragiwenimana yahise amutera umutego agwa hasi hanyuma abaturage baza kumwataka bamukubita ,bamwe umuyenzi,abandi inkoni abandi bamutera amabuye.
Ashimangira ko uregwa Niyigaba yafashe ikimene cya block cement arakimutera kimufata ku ntoki ku kaboko k’iburyo uyu Niyigaba yakomeje gukurikirana Mutangana abapolisi baramutangira aranga akomeza ajya mu modoka y’Umurenge wa Jabana maze akubita ingumi mu kirahure cy’imodoka ashaka Mutangana maze kiramaneka.
Ubwo Niyigaba yakomeje kuvuga ko ubugome bwo muri 1994 bugihari ko izo mvugo zatumye abaturage batera abayobozi amabuye.
Yakomeje avuga ko Guverinoma iriho imeze nabi kuko yari amagambo menshi abaturage bumvise ayo magambo bakomeza gusagarira abayobozi.
Hari nk’aho yagize ati “Ibi si ugusenya Clement, ahubwo ni ugusenya umutima, ni ugusenya igihugu kandi amateka azahinduka.”
Hari ahandi yandikiye Utumatwishima Abdallah, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, ko “urubyiruko rwawe ruzabaho rute ko agahinda kagiye kutwica?”
Uhagarariye Ubushinjacyaha kandi yagaragaje ko DC Clement yanakoresheje amagambo agaragaza ko ibiri gukorwa bimeze nka Jenoside.
Icyo gihe yagize ati “Ubundi ubuyobozi bw’ik’igihe bumaze iki? Jenoside yongeye kugaruka mu Rwanda, ibyabaye 1994 ntaho byigeze bijya? Abanyarwanda bari bamaze kunga ubumwe none ibyabaye biragarutse.”
Ubushinjacyaha bugaragaza ko impamvu zikomeye zituma DC Clement akekwaho ibyaha zishingiye ku kuba yarangishije rubanda ubutegetsi buriho mu ruhame akoresheje imvugo zitari nziza ndetse akanatera n’imvururu mu baturage.
Bwanagaragaje kandi ko mu mabazwa ye, Niyigaba Clement, yemeye ibyaha ndetse akanabisabira imbabazi cyane, akavuga ko iyo baza kuba barakurikije amategeko ibyo byose bitari kuba.
Yavugaga ko ibyo yakoze yabitewe n’umujinya ngo kuko yari afatanyije uwo mushinga na Uragiwenimana bityo ko yatekerezaga igihombo agize, bigatuma akora ibyo yakoze.
Bwagaragaje ko bushingiye kuri izo mpamvu, busaba ko DC Clement yakurikiranwa afunzwe mu gihe cy’iminsi 30 mu gihe hagikorwa iperereza kuri ibyo byaha akurikiranyweho.
DC Clement yireguyeDC Clement yagaragaje ko aziranye na Uragiwenimana kuva kera kuko biganye mu mashuri yisumbuye ariko batangiye gukorana mu 2023.
Mu 2024 ni bwo batangije ishuri aho DC Clement we yahembwaga agera kuri miliyoni 1 Frw buri kwezi, bahera ku banyeshuri 50.
Nyuma baje kwemeranya gufatanya ishoramari kuko bifuzaga kwagura ishuri nyuma yo gusurwa na NESA, bemeranya ko Uragiwenimana azaha Clement 30% by’imigabane ariko na we akazishyura miliyoni 50 Frw.
DC Clement yagaragaje ko yafunzwe yari amaze kwishyura miliyoi 25 Frw kandi ko yari afatanyije ishoramari na Uragiwenimana.
Yemeye ko bajya gusaba icyemezo cyo kubaka, basabye icyemezo icyo gusana aho kuvuga ko bagiye kubaka ibyumba bishya by’amashuri kuko aho ubutaka bwari buri hari mu buhinzi.
Ati “Natekerezaga ko baramutse baje bagasanga turi kubaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, baduhagarika ariko bakadusaba guhinduza imikoreshereze y’icyangombwa cy’ubutaka. Ayo ni amakosa twakoze akomeye cyane, tunicuza tunasabira imbabazi.”
DC Clement yasabye Urukiko ko ibyo yakoze byatewe n’umujinya akaba asaba ko yarekurwa akajya kwita ku muryango. Yatanze ingwate y’inzu ya miliyoni 150 Frw iri mu Busanza mu mujyi wa Kigali.
Niyigaba Clement yavuze ko bari baratangiye kwisenyera ndetse ushinzwe imyubakire mu murenge witwa Mutangana Victor yemeranyije na Niyigaba Clement ko bazafata iminsi 15 yo kwisenyera.
Nyuma y’iminsi 2 ku wa 31 Werurwe 2026 nibwo ikipe y’umurenge, Dasso, Polisi, abanyerondo baraje bamusaba ko bareka ubuyobozi bukisenyera kuko bo barimo batinda.
Abasenya barasenye, Niyigaba Clement na Anatole Uregiwenimana bagiye mu modoka bararira barihanagura.
Niyigaba Clement yafashwe n’ikiniga ararira abwira Urukiko ko bigeze kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abaturage basaga 1000 batuye aho ishuri ryabatse.
Bageze ku gikuta, Niyigaba Clement yavuye mu modoka arasohoka afata amashusho y’ahari gusenywa.
Niyigaba Clement yegereye uwo muyobozi amubwira ko asenye inzozi ze.
Ati”Nagiye nshaka kumufata mu ijosi, abaturage barankuruye ,igipesu cy’uwo muyobozi kiracika, Nagize uburakari butari ngombwa, kuko nabonye ko iminota ibiri ishobora kukwangiriza ubuzima bwawe. Nabisabiye imbabazi, Abanyarwanda na Perezida w’Igihugu.”
Mu marira menshi, DC Clement yagaragaje ko yababajwe bikomeye no kubona umushinga wari umaze gutwara miliyoni 58 Frw uri gusenywa.
Yemeye ko yafashe Mutangana mu ijosi nyuma yo kumusenyera abitewe n’umujinya ariko abaturage bakamufata bamubuza kugira icyo amutwara.
Ku bijyanye no kumena ikirahure cy’imodoka, yagaragaje ko atigeze akoresha ibuye nk’uko Ubushinjacyaha bwabivuze.
DC Clement yagaragarije Urukiko ko ibyo yakoze byose yabitewe n’umujinya w’umuranduranzuzi utari ngombwa yagize.
Niyigaba Clement yabwiye Urukiko ko yavutse 1996 akaba nta yindi Leta azi nta mpamvu yo kumushinja kwangisha abaturage ubutegetsi.
Yavuze ko yamenye ubwenge Perezida Kagame ari we uyoboye ku buryo nta kibi yagambirira gukora.
Niyigaba Clement yavuze ko ibyo yanditse, Ubushinjacyaha bwabisanzemo ibyaha, ariko buzana agace k’ibyo yavuze aho kuzana inyandiko yose yanditse.
Yavuze ko amagambo yo gusenya ishuri atari ugusenya Clement gusa ahubwo ahemukiye abaturage bari kuzarerera muri iryo shuri.
Niyigaba Clement yavuze ko kuba bari bamaze gukoresha miliyoni 58 Frw byamuteye umujinya w’umuranduranzuzi.
Yavuze ko yanditse ko nta we uzamubuza kubaka igihugu cyamubyaye.
Yavuze ko yafashwe atarabona uko yakora ikiganiro kiviguruza ibyo yanditse nk’uko amahame ngengamyitwarire aranga abanyamakuru b’umwuga abasaba kwivuguruza ,yabuze uko abikora icyakora yanditse ibaruwa isaba imbabazi.
Niyigaba Clement yavuze ko Mutesi Scovia ari kumwe n’umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kigali, basanze Clement kuri kasho aho yari afungiye asaba imbabazi Mutangana Victor.
Yakomeje avuga ko uwabaye ibamba ni umunyamabanga nshingabikorwa w’umurenge.
Uwo muyobozi w’umurenge yegereye Niyigaba Clement amubwira ati “Wowe nintakumvisha nzamenya ko ntari Jonas.”
Mutesi Scovia,umuvugizi wa polisi babwiye Niyigaba Clement ko igisigaye ari ukwiyambaza amategeko kuko umunyamabanga w’umurenge yabaye ibamba.
Niyigaba Clement yavuze ko binginze Ndahiro Valens Papy ngo ntashyire hanze ikiganiro ariko Papy amubera undi wundi,ikiganiro agishyira hanze.
Clement yasabye gukurinwa ari hanze ndetse agaragaza ko nta mugambi yateguye wo gusagarira ushinzwe imyubakire mu murenge witwa Mutangana Victor.
Niyigaba Clement yavuze ko bibarutse impanga kandi ko umugore we yarwaye umugongo atabasha kwicara ngo yambike umwana, kandi ko nta kintu abasha gukora.
Abana bafite ubushake bwo kurya’Apetit’ nibura bakoresha 400,000 ku Cyumweru. Yasabye ko yarekurwa akajya kuvuza umugore.
Yatanze ingwate y’inzu iri mu mujyi wa Kigali ifite agaciro ka miliyoni 150 Frw.
Yagaragaje ko isaha n’isaha yiteguye ko igihe bamubwira inkuru mbi yagira ingaruka mbi ku mugore we yaba pararise kubera uburwayi.
Byageze aho kuvuga bimunanira ararira arekera kuvuga abari bicaye mu Urukiko bafashwe n’akababaro bagira ikiniga, icyumba cy’iburana kigira ituze.Perezida w’inteko iburanisha yasabye Niyigaba Clement kwicara akareka abamwunganira bagakomeza.
Abanyamategeko babiri Bayisabe Irene na Uwizeyimana Dative bunganiye Niyigaba Clement bagaragaje ko afite icyangombwa cyo mu nzego z’ibanze gihamya ko ari inyangamugayo n’urwandiko rw’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura ruhamya ko yari nta makemwa.
Umwe mu bunganira Niyigaba Clement yavuze ko hari abatangabuhanya bivuguruza ku buryo nta mpamvu yo guha agaciro ubuhamya bwabo.
Yavuze ko abantu batanu batanze ubuhamya bari ahasenywe kuba badahuza bigaragaza ko babeshya.
Yavuze ko Niyigaba Clement atigeze yigomeka ku cyemezo cyo gusenya, ikindi kandi nta baturage yahamagariye guhangana n’ubuyobozi.
Ariyo mpamvu asanga icyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda kitakabaye kimushinjwa.
Maitre Bayisabe Irene yavuze ko ku cyaha cyo kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi ntabwo kiregerwa z’Ubushinjacyaha.
Ubwo rero kuba nta muntu watanze ikirego icyo cyaha gikwiriye kuva mu byo uwo yunganira ashinjwa.
Yavuze ko ku mvugo’Amateka azahinduka’ yavugaga ko urubyiruko ruri kwiteza imbere kandi abanyeshuri bari kwiga muri iryo shuri bari kuzubaka igihugu.
Muri dosiye harimo iyo nzu yatanze nk’ingwate ndetse ko aramutse arekuwe atatoroka ubutabera.
Maitre Bayisabe Irene yavuze ko babibonye ukundi, hari abandi bemera kumwishimira barimo Manzi Barinda, Ntaganda Tharcisse ndetse na Maitre Bayisabe Irene yemeye kumwishingira yizeza urukiko ko nta hantu Niyigaba Clement ategeze kujya.
Yanavuze ko aramutse arekuwe byaha gasopo abarwanya Leta y’u Rwanda baba bacecekeshejwe.
Uwunganira Niyigaba Clement yavuze abana bakwiriye kurengerwa bityo abana ntibavutswe uburwnganzira bwo kunywa amata.Ku wa kane tariki 30 Mata 2026 saa cyenda nibwo hazasomwa umwanzuro w’uru rubanza.

