AmakuruIyobokamana

Umuyobozi w’Itorero Angilikani ku rwego rw’isi yasuye Papa Leo XIV baranasengana

Mu ruzinduko yagiriye i Roma, umuyobozi w’Abangilikani ku isi yashimiye Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku magambo akomeye aherutse gutangaza yamagana ibibazo n’akarengane mu isi, cyane cyane ayo yavugiye mu ruzinduko rwe muri Afurika.

Sarah Mullally, umugore wa mbere uyoboye iri torero ku rwego rw’isi kandi ukuriye n’iry’Ubwongereza, yahuye anasengana na Papa Leo XIV i Vatican kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Mata 2026.

Nyuma y’ibiganiro bagiranye, Mullally yavuze ko bombi bahuriye ku ntego yo gusengera isi kugira ngo irusheho kurangwa n’ubutabera n’amahoro.

Mu butumwa yamugejejeho, yashimangiye ko amagambo Papa Leo yavuze arwanya akarengane mu isi ari ingenzi cyane muri iki gihe, kandi agaragaza icyizere gikenewe. Yavuze kandi ko urugendo rwa Papa Leo XIV muri Afurika rwaranzwe n’ibyishimo n’ubutumwa bw’ihumure isi yari ikeneye.

Ibi bije bikurikira amagambo Papa Leo XIV yavugiye muri Cameroon, aho yanenze ingaruka z’intambara, avuga ko isi iri “gushwanyaguzwa n’abategetsi b’igitugu bake”.

Gusa, Mullally akomeje guhura n’imbogamizi zituruka ku kudahuza mu Itorero ry’Abangilikani ku isi, aho amwe mu matorero yo muri Afurika yatangaje ko atakiri munsi y’ubuyobozi bwe.

Mu kwezi gushize, Laurent Mbanda yatowe kuyobora GAFCON, ihuriro ritavuga rumwe n’ubuyobozi bwa Mullally ku bijyanye n’amahame amwe n’amwe y’itorero.

Nubwo bimeze bityo, Mullally yatangaje ko ateganya gukomeza ibikorwa bye byo kwegera abakirisitu bo muri Afurika, aho yitegura kugirira uruzinduko mu bihugu bya Ghana na Cameroon mu minsi iri imbere.

Umuyobozi w’itorero Angilikani ku Isi yasuye Papa Leo (Ifoto: BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *