AmakuruImyidagaduro

Filimi mbarankuru kuri Michael Jackson yaciye agahigo ko kwinjiza agatubutse mu gihe gito

Filime nshya y’imiziki igaruka ku buzima bwa Michael Jackson imaze gutangaza benshi nyuma yo kwinjiza amafaranga menshi ku rwego rw’isi mu mpera z’icyumweru cya mbere isohotse. Iyi filime yahise iba iya mbere mu mateka mu cyiciro cya filime zivuga ku buzima bw’ibyamamare mu kwinjiza agatubutse mu gihe gito.

Muri iyi filime, Jaafar Jackson, umwishywa wa Michael Jackson, ni we ukina amwigana. Mu minsi mike gusa, iyi filime imaze gukusanya asaga miliyoni 217 z’amadolari ku isi yose, isiga inyuma izindi zari zisanzwe zifite agahigo.

Mbere ya yo, filime Bohemian Rhapsody yavugaga ku itsinda rya Queen yari yaraciye agahigo ko kwinjiza miliyoni 124 z’amadolari mu cyumweru cya mbere, ikinwamo na Rami Malek wiganye Freddie Mercury. Ariko iyo ya Michael yayirenze cyane, ndetse inarusha n’indi yitwa Oppenheimer yo yari yinjije miliyoni 180 z’amadolari.

Umuyobozi wa sosiyete ya Lionsgate ishinzwe kuyikwirakwiza muri Amerika, Adam Fogelson, yavuze ko iyi mibare igaragaza uko yakiriwe neza n’abantu batandukanye kandi ko benshi bayishimiye.

Nubwo byifashe gutyo, hari abayinenze bavuga ko itagaragaje ubuzima bwa Michael Jackson uko bwose bwari bumeze, cyane cyane ku bibazo bikomeye yagiye ahura na byo. Urubuga Rotten Tomatoes rwerekanye ko abayisesenguye bayihaye amanota 38%, mu gihe abayirebye bayishimye bayihaye 97%.

Michael Jackson yari umunyamuziki ukunzwe cyane (Ifoto: American Billboard)

Iyi filime ikurikiye izindi nyinshi zagiye zikorwa mu myaka ishize zivuga ku bahanzi bakomeye nka Bob Marley, Elton John, Bob Dylan, Aretha Franklin, Elvis Presley, Bruce Springsteen, Amy Winehouse, N.W.A, Robbie Williams na Whitney Houston.

Iyi filime yatewe inkunga n’umutungo wa Michael Jackson ubwe, kandi ikoresha amajwi ye y’umwimerere mu ndirimbo ziyirimo. Gusa ntiyagarutse ku birego byo gusambanya abana yigeze gushinjwa, ibyo we yakomeje guhakana, ndetse urukiko rukamugira umwere mu 2005.

Mu ikorwa rya yo, hari ibice byari byateganyijwe kugaruka kuri ibyo birego, cyane cyane ibijyanye na Jordan Chandler, ariko biza gukurwamo kubera amasezerano y’ibanga yari yaragiranye na Michael Jackson. Ibi byatumye filime isubirwamo, ifatwa amashusho mashya, ishyirwa ku musozo ugarukira mu mwaka wa 1988 mbere y’uko ibyo bibazo bitangira.

Umuyobozi wa yo, Antoine Fuqua, yavuze ko ibyo byabateje imbogamizi zikomeye kuko byasabye guhindura byinshi mu mikorere ya filime. Yavuze ko byabaye ngombwa kongera kwibanda cyane ku muziki n’ibitaramo bya Michael Jackson nk’uko BBC yabitangaje.

Iyo filime igaragaza cyane ibitaramo bye by’imbaturamugabo ndetse ikanagaruka ku mubano utari mwiza yari afitanye na se Joseph Jackson, aho uyu akinishwa na Colman Domingo.

Kubera gusubiramo amashusho kenshi, iyi filime yakozwe ku ngengo y’imari irenga miliyoni 200 z’amadolari, bituma iba imwe mu zihenze cyane mu cyiciro cya yo. Yasohotse mu bihugu byinshi icyarimwe, nubwo itaragera mu Buyapani aho iteganyijwe gusohokera mu kwezi kwa Kamena.

Iyi ntsinzi ije mu gihe sinema ziri kongera kwigarurira abafana, nyuma y’intsinzi ya filime nka The Super Mario Galaxy Movie na Project Hail Mary, mu gihe hitezwe izindi zirimo The Devil Wears Prada 2.

Michael Jackson azahora yibukwa ku ndirimbo zakunzwe cyane ku isi nka Billie Jean, Beat It, Smooth Criminal na Black or White. Album ye Thriller yo mu 1982 ni yo igurishwa cyane kurusha izindi zose mu mateka, ndetse ikaba ifatwa na benshi nk’iy’ibihe byose.

Ifoto yafashwe mu mukino wa 1993 (Ifoto: Interineti)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *