AmakuruPolitiki

“N’amafoto y’abakoze Jenoside yashyirwa mu nzibutso,kuko abaziruhukiyemo batiyishe” Tom Ndahiro

Umushakashatsi akaba n’umwanditsi Tom Ndahiro yasabye ko amafoto y’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi yashyirwa mu nzibutso, kuko asanga ari ingenzi mu kugaragaza ukuri kose kw’amateka. 

Ibi yabigarutseho ubwo yari mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Nyanza (mu murenge wa Busasama) cyabaye ku wa 26 Mata 2026 cyabereye ku rwibutso rw’akarere ka Nyanza ruri mu murenge wa Busasama.

Mu kiganiro yatanze by’umwihariko Tom Ndahiro yashimye ko Kaminuza y’u Rwanda yashyizeho ikigo cyo kwiga Jenoside n’amakimbirane ,agaragaza ko byari byaratinze ariko bidakwiye kuba umwihariko wa Kaminuza y’u Rwanda gusa,ahubwo bikwiye ko kaminuza iyo ari yo yose igira ikigo nk’iki.

Tom yagaragaje ko  nibura minisiteri y’uburezi ,Minubumwe n’iy’urubyiruko bakwiye kuzareba uko bikwiye gukorwa cyane ko atari ikintu kireba urwego rumwe ahubwo  kireba abantu benshi.

Ndahiro avuga ko abahakana Jenoside nta kindi bakoresha usibye ya ngengabitekerezo yayiteguye ikaba itegurwa n’abanyabwenge.

Usibye kwigisha Jenoside no gukumira amakimbirane ,Tom Ndahiro asanga ngo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi kimwe n’abapfobya Jenoside,amafoto yabo akwiye kumanikwa mu nzibutso za Jenoside

Ati “Ubundi buryo numva bukwiye gukorwa ,dufite inzibutso bimwe mu bintu bikwiye gukorwa nko mu rwibutso nk’uru,nibishoboka nihajyemo abantu bagize uruhare muri Jenoside abantu nibasura uru rwibutso bajye babamenya.”

“Nitubona amafoto yabo tuyashyiremo kuko aba bantu bari aha ntabwo biyishe bafite ababishe kandi iyo tuza kuwibua tuza no kugirango dukuremo isomo rituma ibyabaye nta hantu bizongera kuba ari mu Rwanda ari n’ahandi.Ntabwo iyo twibuka twibukira u Rwanda gusa,twibukira n’inyokomuntu’’.

Tom ndahiro yavuze ko n’abahakana Jenoside amafoto yabo akwiye kujya ashyirwa  mu rwibutso nk’abicanyi kuko ntaho baba batandukaniye.

Yatanze urugero rw’umwanditsi Charles Onana aho ibitekerezo bye biba bimeze nk’aho yabikuye muri Kangura.

Urugero mu gitabo cya ces tueurs Tutsi aho inyandiko ye yayiteruye muri Kangura nomero ya 4 urupapuro rwa 2 n’urwa 3 maze abishyira mu gitabo cye abyita ubushakashatsi yakoze.

Tom asanga uwo na we akwiye kwegeranywa na Ngeze Hasan mu rwibutso ,noneho abasura urwibutso bakamenya ko hari umwicanyi ukiriho kandi utaranafunzwe kimwe n’abandi barimo Judi River wandika ibimeze nk’ibya Leo Mugesera nawe ifoto ye ikwiye gushyirwa iruhande rw’iya Mugesera,maze abasura urwibutso nibataha bavuye mu Rwanda gusura urwibutso bakagenda babazi n’ibyo bakoze..

Ndahiro avuga ko nta mpamvu yo guhora abantu bavuga abakoze Jenoside yakorewe abatutsi mu magambo gusa hatagaragazwa amafoto yabo ndetse n’amagambo bagiye bavuga.

Yakomeje atanga ingero mu bice binyuranye by’igihugu ahari inzibutso ariko hari n’abamenyekanye nka ba ruharwa mu kubiba urwango no mu gukora Jenoside ngo bagakwiye kuba nabo amafoto yabo amanitse mu nzibutso za Jenoside yakorewe abatutsi  bityo n’abazisura bakamenya amateka y’ukuri yuzuye  ya Genoside yakorewe abatutsi

Kumenyekana kwabo n’amashusho yabo kandi ngo bizatuma n’abahakana Jenoside nibajya mu rwibutso bazajya babasha kwirebera ibyo uwo muntu yavuze byanditse ko nta kumuhimbira guhari kuko nta kundi abantu bashobora kumva ubwo bubi bakoze batabibona cyane cyane mu nyandiko.

Tom Ndahiro yasabye ko n’amafoto y’abakoze Jenoside yashyirwa mu nzibutso,kuko abaziruhukiyemo batiyishe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *