AmakuruImyidagaduroShowbiz

“Bari barafashwe nk’itsinda” DJ Brianne yavuze icyatumye atandukana Miss Muyango

Gateka Brianne uzwi nka DJ Brianne ku mugaragaro yatangaje ko atagikorana na Miss Muyango Claudine, ariko ashimangira ko nta kibazo cyihariye bafitanye nk’uko byagiye bitangazwa ku mbuga nkoranyambaga.

Mu kiganiro yagiranye na The Choice, DJ Brianne yavuze ko iki cyemezo cyaturutse ku cyifuzo yari asanzwe afite cyo gukora wenyine.

Uyu mukobwa yavuze ko yifuzaga kugerageza no gukoresha imbaraga ze bwite mu kazi ke, agakora ari wenyine.

Ati “Uretse ko bibaye uyu munsi, kuva na mbere nahoraga nshaka gukoresha imbaraga zanjye njyenyine, noneho ikindi kandi hari igihe twabonaga akazi ugasanga umwe ntabonetse ugasanga hari uwo biteye igihombo hagati yacu.”

Ni icyemezo cyaje nyuma y’uko hari aho babonaga akazi umwe yabura bikaba byatera igihombo hagati yabo.

Ati “Na Muyango nibaza ko ahantu ari, uretse kuba aba agomba gukora ari kumwe n’umu-DJ, ariko nawe afite imbaraga ze aba agomba gukoresha cyane kugira ngo nk’umu-host ubisigayemo wenyine ashyiremo imbaraga kandi ndamwifuriza imbaraga gusa.”

Yanavuze ko ubu akorana n’inshuti ye magara yitwa Tesha, kandi yizeye ko bizamufasha gukora cyane no gutera imbere kurushaho.Ku ruhande rwa Miss Muyango, nawe aherutse kwemeza ko batagikorana, ariko ntiyasobanuye impamvu yabyo.

DJ Brianne yasoje avuga ko n’iyo habaho kutumvikana hagati yabo, ari ibintu byabo bwite bitagakwiye kujyanwa cyane mu ruhame.

DJ Brianne na Miss Muyango bahoranaga buri munsi kuburyo byari kugorana kubona umwe atari kumwe n’undi muruhame cyangwa mu gitaramo.

Gusa mu mpera za Werurwe nibwo hatangiye gututumba umwuka mubi hagati y’aba bombi batangira kugenda ukubiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *