RDC: Igitero cya drone i Kalehe cyateje impunzi kinangiza byinshi
Umutwe witwaje intwaro wa AFC/M23 watangaje ko ku wa Mbere tariki ya 4 Gicurasi 2026, ahagana saa cyenda n’iminota 45 z’amanywa, ingabo zifatanyije n’ubutegetsi bwa Kinshasa zagabye igitero gikomeye mu gace gatuwe cyane ka Lumbishi no mu nkengero zako, mu Teritwari ya Kalehe.
Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, iki gitero cyakozwe hifashishijwe indege itagira umupilote (drone) yo mu bwoko bwa CH-4, kikaba cyangije byinshi ku mitungo ndetse gituma abaturage benshi bava mu bya bo ku gahato.
AFC/M23 yavuze ko ihagaze ku ruhande rw’abaturage, ishimangira ko yiyemeje gukomeza kubarinda no kubacungira umutekano mu buryo budasubirwaho.

