AmakuruImyidagaduroPolitikiShowbiz

Mu rukiko Djihad yasobanuye ibyo apfa na Semuhungu na Xinda asaba ko ubuhamya bwabo bwateshwa agaciro

Ubwo yaburanaga ubujurire bwe kuri uyu wa Mbere, tariki 4 Gicurasi 2026 Djihad [Uzabakiriho Cyprien] yavuze ko afitanye ibibazo na Eric Semuhungu na Xinda byatumye bamwihimuraho bamutangira ubuhamya butari bwo asaba ko ibyo batangaje byateshwa agaciro.

Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad , Ishimwe François Xavier na Kalisa John uzwi nka K John basabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kugirwa abere ku cyaha cyo gusakaza amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, mu gihe Kwizera Nestor uzwi nka Papy Nesta yemeye icyaha agasaba kugabanyirizwa ibihano.

Bose bajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwabahamije icyo cyaha, rugategeka ko bahanishwa igifungo cy’imyaka itatu.

Djihad yatangiye avuga ko atigeze ashyira  kuri status ye amashusho y’urukozasoni kandi ko umutangabuhamya  Eric Semuhungu yabibonye kwa Xinda nyamara nyuma y’aho aza kuvuga ko yabibonye kwa Odette, agaragaza ko yamwitiranyije.

Ku mashusho yashyizwe muri group yari abereye “Admin”, yavuze ko atazira icyaha cy’undi kubera ko ayo mashusho yashyizwemo n’undi muntu bityo ari we wagakwiye gukurikiranwa.

Mu kuburana, Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad yagaragaje ko icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze gifite inenge kuko yahamijwe icyaha cyakozwe n’undi.

Yerekanye ko uwitwa Rukundo Hertier ari we ukwiye gukurikiranwa n’inkiko kuko ari we washyize amashusho ya Yampano ari gutera akabariro muri group ya WhatsApp iyobowe na Djihad.

Yasobanuye ko icyaha ari gatozi bityo uwashyize amashusho muri group ugaragazwa na raporo ari we wari ukwiye kubiryozwa.

Yagaragaje ko nk’uko umuyobozi w’umudugudu atafungwa azira umuntu wakoze icyaha mu mudugudu we, na we ariko atari akwiye kubazwa iby’amashusho yatangajwe n’abandi kandi ababikoze bazwi.

Ati “Aho mbiherukira nzi ko icyaha ari gatozi, Ese Ubushinjacyaha ko budakurikirana uwatanze ayo mashusho muri group yanjye, ntabwo aba mu Rwanda cyangwa baramutinye? Ntabwo nabazwa icyaha cyakozwe n’undi muntu, kereka niba amategeko yarahindutse nyuma y’aho mfungiwe.”

Kalisa John na we yasabye ko yagirwa umwere kuri icyo cyaha kuko nubwo yahawe amashusho ariko nta muntu n’umwe yigeze ayohereza.

Icyemezo cy’Urukiko kizasomwa ku wa 19 Gicurasi 2026, Saa Cyenda z’Umugoroba.

Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad yajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwamuhamije icyaha, rugategeka ko ahanishwa igifungo cy’imyaka itatu.(Photo:Igihe)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *