Ni iki cyatumye Perezida Ruto asura Tanzania?
Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yatangaje ko yagiranye ibiganiro by’ingirakamaro na Perezida wa Kenya, William Ruto, wari wagiriye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu mujyi wa Dar es Salaam.
Mu butumwa bwe, Perezida Samia yavuze ko ibiganiro bagiranye byibanze ku gukomeza guteza imbere ubufatanye hagati ya Tanzania na Kenya, hagamijwe inyungu rusange z’ibihugu byombi.
Yagaragaje ko muri urwo ruzinduko hasinywe amasezerano y’ubufatanye (MoU) umunani, akubiyemo inzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ingufu za gazi, gari ya moshi, umutekano, ubwikorezi bwo mu mazi, kugenzura ubuziranenge bw’ibicuruzwa n’ibiribwa, ndetse n’imikoreshereze myiza ya serivisi rusange.
Perezida Samia yanavuze ko ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bukomeje kwiyongera, aho mu mwaka wa 2025 bwageze ku gaciro ka tiriyoni 1.7 z’amashilingi. Mu rwego rwo kurushaho kubuteza imbere no gufasha abaturage, yatangaje ko hafashwe ingamba zo gukuraho inzitizi zose ziri mu bucuruzi bwambukiranya imipaka bitarenze ku wa 31 Gicurasi 2026.
Ibi biganiro byagaragaje ubushake bw’ibihugu byombi bwo gukomeza kunoza umubano no guteza imbere iterambere rirambye mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba.


