AmakuruInkuru NyamukuruTechnology

Inteko yatoye itegeko ryemera ubucuruzi bwa Cryptocurrency

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Umutwe w’Abadepite yatoye itegeko rigenga ubucuruzi bw’umutungo wifashisha amafaranga y’ikoranabuhanga (Cryptocurrency) nka Bitcoin bwakorwaga mu buryo butemewe n’amategeko aho benshi baburiganyirijwemo.

Iryo tegeko ryitezweho gufasha mu gukumira no kugabanya ibyago bishobora kubaho birimo iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba binyuze mu mutungo koranabuhanga no kurengera abaguzi hirindwa uburiganya no kubeshywa inyungu z’umurengera.

Ibi bikozwe mu gihe u Rwanda rukomeje gushimangira ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu rwego rw’imari no guharanira kuba igicumbi cya serivisi z’imari muri Afurika.

Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi yasangije inteko rusange ibikubiye muri raporo avuga ko iri tegeko rigamije gukumira imbogamizi zikunze kugaragara muri ubu bucuruzi bugezweho mu Isi yanone y’ikoranabuhanga zirimo uburiganya, imyirondoro itazwi ku buryo bigorana gukurikirana abakoze ibyaha, yongeraho ko ari ubucuruzi buzamura ishoramari ryagutse

Inama y’abaminisitiri yateranye ku wa 4 Werurwe 2026 yari yaraye yemeje umushinga w’itegeko rigenga umutungo koranabuhanga mu Rwanda, iba intambwe ya mbere iganisha ku kwemeza ikoreshwa ryawo muri iki gihugu.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi isobanura ko umutungo koranabuhanga (virtual asset) ari agaciro kagaragazwa mu buryo bw’ikoranabuhanga gashobora gucuruzwa cyangwa guhererekanywa, hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Umushinga w’itegeko ugamije kurinda urwego rw’imari mu Rwanda, ugenzura izi ngaruka, ukanashyigikira iterambere ryarwo.

Uyu mushinga ugihinduka itegeko, rigatangazwa mu Igazeti ya Leta, Urwego rushinzwe Isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA) na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) bizashyiraho amabwiriza y’uburyo utangwa, abemerewe gutanga serivisi zijyanye na wo n’uko bazajya bahabwa impushya bakanagenzurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *