AmakuruImyidagaduroShowbiz

Abagabo bakennye bagomba kwirinda abagore beza -Miss Hannah Karema Tumukunde

Hannah Karema Tumukunde ufite ikamba rya Miss Uganda 2023, yakebuye abagabo bifuza kugira abagore beza mu buzima, abasaba kubagendera kure kugeza Igihe baboneye ubushobozi bw’amafaranga afatika.

Mu kiganiro aherutse kugirana na ‘Galaxy FM’, yavuze ko gukundana n’umukobwa mwiza bituma hari izindi nshingano ugira zo kumwitaho mu buryo buhenze bigusaba kuba ufite ubushobozi bufatika.

Ati “Niba ukennye, banza wiyiteho mbere yo kujya mu bagore beza. Ibintu bimwe na bimwe bisaba kwitegura.”

Yashimangiye ko nawe adashobora gukundana n’umusore ukennye, udashobora gutuma babaho mu buzima bwiza.

Ati “Umugabo agomba kumenya icyo gukora batabimuhatiye. Nemera ushobora gutanga kandi akita ku mugore.”

Avuga ko kandi kuri we aba ashaka umusore wibwiriza akamenya kwita ku mukunzi we, adategereje ko babimwibutsa.

Iyi ni ingingo itavuzweho rumwe muri Uganda aho ku mbuga nkoranyambaga benshi bayigarutseho bagaraga ko urukundo rw’ukuri rudashingira kumafaranga abandi nabo bagaragaza ko ntawe ukwiye gutereta akennye.

Miss Hannah Tumukunde yemeza ko atakundana n’umusore ukennye (photo:internet)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *