Amakuru mashya ku byaha Yampano akurikiranyweho
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwemeje ko rwataye muri yombi Uworizagwira Florien Yampano, kuva ku wa 16 Gicurasi 2026.
Uyu musore akurikaranyweho ibyaha birenze bitatu birimo gukubita no gukomeretsa ku bushake, gukoresha ibikangisho, kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi.Amakuru ahari ahamya ko ibi byaha yabikoze mu bihe bitandukanye.
RIB uvuga ko Yampano nyuma y’aho amenyeye ko yarezwe, yaje gutoroka akomeza gushakishwa, aho aboneye ko nta maherezo, aza kuva aho yari yihishe yitaba Ubugenzacyaha.
Kugeza ubu, Yampano afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, mu gihe dosiye ye igitunganywa mbere y’uko ishyikirizwa ubushinjacyaha.
Vava’ usanzwe ukundana n’uyu muhanzi aherutse gutangaza ko uyu musore yamugonze, akamukubita, akamuruma izuru ndetse akamutera ubwoba ko azamuhitana igihe yaramuka abivuze.
Vava yavuze ko umubano mubi hagati ye na Yampano wafashe indi ntera tariki ya 24 Werurwe 2026, ubwo yari ari kumwe na Yampano mu mudoka bagiye muri Sauna.
Yavuze ko icyo gihe yasabye Yampano kureka gukoresha telefone igihe atwaye, ibintu byarakaje uyu muhanzi kugeza aho amutegetse gusohoka mu modoka.
Uyu mukobwa yahise afata moto ngo atahe undi nawe ahita amukurikira aramugonga bimuviramo gukomereka ndetse ajyanwa kwa muganga.
Vava abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yerekanye ko izuru rye rifite ibikomere, ibipfuko byari byuzuye ku mubiri we ndetse n’amashusho agaragaza Yampano arimo kunywa ibiyobyabwenge.
Ku rundi ruhande Yampano we avuga ko kuva yatangira gukundana n’uyu mukunzi we byamubereye ibintu bikomeye kuko yamwangishije ababyeyi be ndetse n’inshuti ze.
Ati “Ibaze aho umuntu ageraho akwangisha ababyeyi, ibyo twarabirenze ndavuga ngo nimba udashaka ababyeyi iwacu, n’ubundi ababyeyi ntabwo ari bo banyubakira ni njya mbakumbura nzajya njya kubasura mu rugo.”
Yavuze ko kuva amashusho yabo bari gutera akabariro yajya hanze, umubano hagati yabo wabaye mubi cyane kubera ko uyu mukobwa yatangiye kumubwira ko azamufungisha.

