AmakuruIkoranabuhanga

Indege ebyiri z’intambara z’Amerika zagonganiye mu kirere umuriro uraka

Abapilote bane b’indege z’indege z’intambara z’Amerika bameze neza nyuma y’impanuka yabaye ubwo indege ebyiri za gisirikare zagonganaga mu kirere mu birori byo kwerekana indege z’iki gihugu.

Umuvugizi w’ingabo za Leta y’Amerika zirwanira mu mazi yabwiye BBC ko abo bapilote bose bavuye mu ndege neza bakoresheje uburyo bwo gusimbuka indege za EA-18G Growler zari mu myiyerekano y’indege. Nubwo bose barokotse, haracyasuzumwa niba hari abakomeretse byoroheje.

Iyi mpanuka yabaye ku Cyumweru cy’ejo hashize, ku munsi wa kabiri n’uwa nyuma w’ibirori bya Gunfighter Skies Air Show, hafi y’ibirometero 3.2 mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’ikigo cya gisirikare cya Mountain Home Air Force Base, muri Leta ya Idaho.

Nyuma yo kugongana, umuriro watse, bituma icyo kigo gifungwa by’agateganyo, naho ibindi bikorwa by’ibyo birori birahagarikwa. Ubugenzuzi bw’impanuka bwatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka.

Mu itangazo ryashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, abayobozi b’iki kigo bavuze ko “abapilote bari mu bihe byiza kandi bahise bitabwaho n’abaganga,” bashimira kandi abitabiriye ibyo birori ku kwihangana no gufasha mu gukemura ikibazo vuba.

Umutangabuhamya w’umwe mu bateguye ibyo birori yavuze ko nta muntu wari uri ku butaka wakomeretse. Izi ndege za EA-18G Growler bivugwa ko imwe ishoborakugira agaciro kagera kuri miliyoni 67 z’amadolari.

Ibi birori bya Gunfighter Skies byaherukaga kuba mu 2018, aho impanuka y’indege ya glider yahitanye umupilote.

Indege ebyiri z’intambara z’Amerika zagonganiye mu kirere umuriro uraka (Ifoto: Getty Images binyuze kuri BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *