Dosiye ya Yampano yaremereye: Akurikiranyweho ibyaha birimo ivangura n’ubwicanyi
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano mu muziki akurikiranyweho ibyaha birindwi bikomeye, nyuma y’iperereza ry’ibanze.
Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry wavuze ko dosiye ya Yampano iri gukurikiranwa ndetse ko ibyaha akekwaho byiyongereye bitewe n’ibimenyetso byagiye biboneka mu iperereza.
Kugeza ubu, Yampano afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe dosiye ye iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Mu byaha akurikiranyweho harimo:-Gukubita no gukomeretsa ku bushake,
-Gukoresha ibikangisho
-Kwangiza ikintu cy’undi,
-Kunywa ibiyobyabwenge,
-Ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi,
-Gukoresha imvugo z’ivangura,
-Ifungiranwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko.
Bimwe muri ibi byaha bifatwa nk’ibikomeye mu mategeko y’u Rwanda, cyane cyane icy’ubwinjiracyaha ku bwicanyi ndetse n’ifungiranwa ridakurikije amategeko, bishobora kugira ibihano bikomeye igihe umuntu abihamijwe n’urukiko.
Kuri ubu, hategerejwe icyemezo cy’Ubushinjacyaha ku bijyanye n’ibyagezweho n’iperereza ryibanze rya RIB mu gihe dosiye ya Yampano izashyikirizwa inkiko kugira ngo atangire kuburana ku byaha akekwaho.

