AmakuruImikino

Umunsi Mpuzamahanga wa Ruhago watangiye kwizihizwa

Kuri uyu wa 25 Gicurasi 2026, isi yose iri kwizihiza ku nshuro ya mbere umunsi mpuzamahanga wahariwe umupira w’amaguru, siporo ifatwa nka nimero ya mbere ku isi kubera uburyo ihuza abantu kandi igateza imbere amahoro n’iterambere.

Nk’uko Umuryango w’Abibumbye (ONU) ubivuga, umupira w’amaguru ufite uruhare rukomeye mu guhuza abantu bo mu bihugu n’umuco bitandukanye, ugafasha kwimakaza ubumwe, kubahana no kubana neza hagati y’abatuye isi.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, rigaragaza ko abantu barenga miliyoni 500 bakina uyu mukino buri gihe, mu gihe abasaga miliyari enye bawukurikira hirya no hino ku isi.

Uyu munsi mpuzamahanga wizihijwe bwa mbere nyuma y’uko umwaka ushize Inteko Rusange ya ONU yemeje ko tariki ya 25 Gicurasi iba umunsi wahariwe umupira w’amaguru ku rwego rw’isi.

Iyi tariki yatoranyijwe mu rwego rwo kwibuka imyaka 100 ishize habaye irushanwa rya mbere mpuzamahanga ry’umupira w’amaguru, ryabereye mu mikino Olempike yabereye i Paris mu Bufaransa tariki 25 Gicurasi 1924.

Icyo gihe, ibice byose by’isi byari bihagarariwe muri iryo rushanwa, ibintu byafashwe nk’intambwe ikomeye mu gukwirakwiza no guteza imbere umupira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga.

ONU ivuga ko gushyiraho uyu munsi ari uburyo bwo guha agaciro uruhare rw’umupira w’amaguru mu guteza imbere ubucuruzi, dipolomasi, amahoro ndetse no guhuza abantu bo ku isi yose binyuze muri siporo.

Ifoto yakuwe kuri NBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *