Umuhesha w’inkiko arashinjwa ivangura rishingiye ku bumuga
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Gicurasi 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwaburanishije urubanza ruregwamo Me Nyirakaragwe Aline, usanzwe ari umuhesha w’inkiko w’umwuga, ukurikiranyweho gukorera ivangura Ingabire Nelly uzwi nka Mignone, ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije.
Ingabire Nelly yavuze ko Me Nyirakaragwe yamwise “igikuri”, ijambo avuga ko ryamukomerekeje cyane kubera uburyo ryahujwe n’imiterere y’ubumuga bwe.
Mu rubanza, urega yasobanuye ko ayo magambo atamubabaje gusa mu buryo bw’icyubahiro, ahubwo ko yanamusigiye ihungabana n’ingaruka ku marangamutima, kuko yumvise asuzuguwe kandi ateshwa agaciro kubera ubumuga afite.
Urubanza rwabereye mu rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwakurikiwe n’abatari bake, cyane cyane abaharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga, bagaragaza ko amagambo asesereza abafite ubumuga ashobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bwabo bwa buri munsi.
Ni mu gihe amategeko y’u Rwanda ahana ibikorwa byose by’ivangura n’imvugo zisesereza cyangwa ziharabika umuntu hashingiwe ku miterere ye, ubuzima bwe cyangwa ubumuga afite.
Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 mu ngingo ya ryo ya 163 igika cya mbere ivuga ko: Igikorwa kibangamira umuntu umwe cyangwa abantu benshi, cyangwa se igikorwa gitandukanya umuntu cyangwa abantu benshi hashingiwe ku isano muzi, ubwoko, inkomoko, umuryango, inzu, ibara ry’uruhu, igitsina, akarere, ubwenegihugu, idini, ibitekerezo bya politiki, ibyiciro by’ubukungu, umuco, ururimi, imibereho yabo muri sosiyete, ubumuga bw’umubiri cyangwa bwo mu mutwe, cyangwa se isura y’umubiri.
Umuntu uhamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa muri iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7), ndetse n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).


