Ndahiro Valens Papy yasohoye indirimbo agaragaza ibimuteye ubwoba muri ibi bihe
Umunyamakuru wa BTN Rwanda Ndahiro Valens Papy yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Abanzi’, agaragaza ko afite ubwoba kubera imikaka ishinyitse ifite imbaraga ishaka kuzimya impano ye.
Ni indirimbo uyu munyamakuru, yashyize hanze ku wa 23 Gicurasi 2026, ikomeje kugarukwaho na benshi ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe batunguwe n’ubutumwa bugize iyi ndirimbo.
Muri iyi ndirimbo hari aho aririmba agira ati: “Mana yanjye, mfite ubwoba; hirya yanjye hari imikaka ishinyitse ifite imbaraga. Dore ndiruka insatira, ikimbabaje mfashe inkota icuritse.”
Avuga ko yise iyi ndirimbo ‘Abanzi’ mu rwego rwo kugaragaza ko hari igihe umuntu aba afite impano muri we, ariko igategwa imitego n’abatamwifuriza iterambere cyangwa kugira aho agera.
Uyu mugabo mu minsi ishize yisanze mu manza aho Ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cy’imyaka 5 no gutanga ihazabu ya 1.200.000 Frw mu rubanza aregwamo n’umushoramari Ndayisenga Materne, umushinja gutangaza amakuru y’ibihuha no kumutukira mu ruhame.
Urubanza rwaburanishijwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ku wa 14 Gicurasi 2026, rushingiye ku nkuru ya BTN TV yo mu 2024 yagarukaga ku isiza ry’ikibanza kiri mu Kagari ka Tetero mu Murenge wa Muhima.
Muri iyo nkuru abaturage berekanaga ko Ndayisenga yabafungiye inzira ndetse inzu zabo zisigara mu manga kandi ngo yanafashe ku butaka bwa Leta.
Nyuma y’iyo nkuru, hakurikiyeho ibiganiro bibiri kuri televiziyo, Ndahiro abirimo nk’umutumirwa, aribyo byabaye intandaro yo kuregwa n’uwo mushoramari.
Ubushinjacyaha bwavuze ko muri ibyo biganiro n’inkuru harimo amagambo yo gutukana arimo aho Ndayisenga yagereranyijwe n’ifuku, inkirabuheri n’inkebebe.
Ubushinjacyaha bwavuze kandi ko no ku bijyanye n’ikibanza cya Ndayisenga harimo ibitari ukuri byatangajwe.
Ndahiro yaburanye ahakana ibyaha byombi ashinjwa ndetse agaragaza ko atari we wari ukwiye kuregwa kuko ibyo yakoze yabikoreye ku bitangazamakuru bibiri ku buryo ari byo byakabaye biregwa.
Yavuze ko yakoze iyo nkuru kinyamwuga, ashyiramo ibitekerezo by’abaturage, ibya Ndayisenga hamwe n’ubuyobozi kandi inkuru inemezwa n’ushinzwe gutokora inkuru muri BTN TV,umwanzuro uzasomwa ku wa 12 Kamena 2026 saa munani z’umugoroba

