AmakuruInkuru NyamukuruPolitiki

Umunyamateka Benjamin Babunga afungiye i Burundi ku busabe bwatanzwe na Congo

Urwego rw’u Burundi rushinzwe iperereza (SNR) rwafunze Umunye-Congo Benjamin Babunga Watuna, umwe mu bahanga mu mateka mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Uyu mugabo yafunzwe nyuma y’ubusabe bwatanzwe na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Babunga yatawe muri yombi ku wa 27 Gicurasi 2026, ari i Bujumbura, aho yari yaragiye mu bikorwa by’imiryango mpuzamahanga y’ubutabazi irimo CARE, UNOPS na Save the Children.

Uretse ibikorwa yakoreraga mu murwa mukuru w’u Burundi, yanakoreraga kenshi muri teritwari ya Uvira, mu burasirazuba bwa RDC.

Uyu muhanga mu mateka amaze imyaka myinshi azwi kubera gusesengura no gusangiza abaturage amateka ya RDC n’akarere k’Ibiyaga Bigari abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane urubuga rwa X.

Yubatse izina nk’umwe mu bakurikirwa cyane mu gusobanura inkomoko y’amakimbirane n’ibibazo by’umutekano bimaze igihe byugarije uburasirazuba bwa RDC.

Abamukurikira bavuga ko yageragezaga gusobanura ukuri ku bibera ku rugamba no kunyomoza amakuru y’ibinyoma n’icengezamatwara byakwirakwizwaga n’impande zitandukanye.

Icyakora, inzego z’umutekano za RDC zamushinje gukorana cyangwa gushyigikira AFC/M23, zivuga ko zimwe mu nyandiko n’isesengura yatangaga byari bifasha iri huriro.

Amakuru aturuka mu nzego zitandukanye avuga ko ubutegetsi bw’u Burundi bwari bwifuje ko ifatwa rye riguma mu ibanga rikomeye kugira ngo haboneke uburyo bwo kumwohereza i Kinshasa atabanje kumenyekana cyane mu itangazamakuru.

Gusa ngo uwo mugambi wahindutse nyuma y’uko amakuru y’ifungwa rye ajya hanze, bikurura impaka n’impungenge mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu no mu bakurikiranira hafi ibibazo byo mu karere.

Kugeza ubu, nta tangazo rirambuye riratangazwa n’inzego za RDC cyangwa iz’u Burundi risobanura ibyaha Babunga akurikiranyweho n’aho dosiye ye igeze.

Umunyamateka Benjamin Babunga watuna afungiye i Burundi ku busabe bwatanzwe na Leta ya Congo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *