AmakuruUbuzima

Abagore babiri bafungiwe mu kagari bakekwaho amarozi

Abaturage bo mu Kagari ka Nyagashanga, Umurenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, bakangutse ku makuru y’abagore babiri bafungiwe mu biro by’ako kagari nyuma yo gufatanwa ibintu abaturage bavuga ko biteye amakenga.

Amakuru yatangajwe na BTN TV avuga ko abo bagore bafashwe bafite ibintu bitandukanye birimo amazirantoki, ibyatsi, umusaraba ndetse n’ingata. Ibyo bikoresho ngo babizanye imbere y’urugo rw’umuturage witwa Benjamin, ibintu byatumye abaturage benshi bahahurira bashaka kumenya icyari kigamijwe.

Abatuye muri ako gace bavuga ko abo bagore basanzwe bakekwaho ibikorwa byo kuroga abagore n’abakobwa, bikaba bivugwa ko hari abo baba barateje ibibazo birimo kubura urubyaro. Nubwo ibyo birego bikomeje kuvugwa n’abaturage, kugeza ubu nta rwego rubifitiye ububasha ruratangaza ibimenyetso bifatika byemeza ayo makuru.

Abaturage benshi bahise bakikiza aho abo bagore bafatiwe, bagaragaza impungenge zishingiye ku byo bavuga ko bamaze igihe babakekaho. Bamwe mu baganiriye na BTN TV bavuze ko bemera ko abo bagore bakwiye gukorwaho iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane ukuri ku byo bashinjwa.

Kugeza ubu, abo bagore bakomeje gufungirwa mu biro by’Akagari ka Nyagashanga mu gihe hagitegerejwe ibisobanuro birambuye n’ikorwa ry’iperereza ku byabaye.

Icyakora, nk’uko amategeko abiteganya, umuntu wese afatwa nk’umwere kugeza igihe urukiko rubifitiye ububasha rumuhamije icyaha.

Abagore babiri bafunzwe bakekwaho amarozi (Ifoto: FACEBOOK ya BTN TV)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *