Ubudage bwihanangirije ku bikorwa by’ubutasi bw’Uburusiya

Text size

Umuyobozi wa Guverinoma y’Ubudage, Friedrich Merz, yatangaje ko igihugu cye kibangamiwe cyane n’ibikorwa by’ubutasi, nyuma y’ifatwa ry’Umunya-Ukraine ukekwaho gukusanyiriza amakuru urwego rw’iperereza rw’Uburusiya.

Uyu mugabo wamenyekanishijwe nka Vadym Y., akekwaho gukusanya amakuru yerekeye igisirikare cy’Ubudage n’inganda zikora ibikoresho bya gisirikare.

Merz yavuze ko kumutahura no kumufata ari intsinzi, ariko ashimangira ko ibikorwa by’ubutasi bw’Uburusiya bikomeje kubera ikibazo gikomeye igihugu cye.

Yagize ati: “Ntitwishuke, ibikorwa by’ubutasi bw’Uburusiya mu Budage biri ku rwego rwo hejuru kandi birakomeye cyane.”

Ku wa Kane w’Icyumweru gishize tariki ya 22 Ukwakira 2026, Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru w’Ubudage byatangaje ko uyu Munya-Ukraine yari amaze igihe avugana n’urwego rw’iperereza rw’Uburusiya abinyujije ku muntu wabahuzaga, nibura kuva muri Nyakanga 2025.

Akekwaho gukusanya amakuru yerekeye ikorwa ry’imodoka z’intambara zikozwe mu byuma birinda amasasu, amasasu n’ibiturika. Byari biteganyijwe ko agezwa imbere y’umucamanza ku wa Gatanu w’icyumweru gitaha.

Izina rye ryatangajwe mu buryo buhinnye, hakurikijwe amategeko y’Ubudage arengera amakuru bwite.

Muri uyu mwaka, Ubudage bwafashe abantu batandukanye bakekwaho gukorera Uburusiya n’ibindi bihugu ibikorwa by’ubutasi. Kuva Uburusiya bwagaba igitero simusiga kuri Ukraine mu 2022, Ubudage bwabaye kimwe mu bihugu by’i Burayi biha Ukraine intwaro nyinshi ziyifasha guhangana n’Uburusiya.

Mu bafashwe harimo umugore watawe muri yombi i Berlin muri Mutarama uyu mwaka, akekwaho gukusanyiriza amakuru umukozi w’iperereza wakoreraga kuri Ambasade y’Uburusiya.

Hari kandi Umunyarumaniyakazi n’Umunya-Ukraine bashinjwa gukurikirana no gukusanya amakuru ku muntu woherezaga muri Ukraine indege zitagira abapilote (drone) zivuye mu Budage.

Muri uku kwezi, August Hanning wahoze ayobora urwego rw’ubutasi rw’Ubudage, BND, na we yarafashwe, akekwaho ibikorwa by’ubutasi no gukusanyiriza igihugu cy’amahanga amakuru y’ibanga. Abashinzwe iperereza ntibaratangaza igihugu gikekwa kugira uruhare muri iyi dosiye.

Hanning yayoboye BND kuva mu 1998 kugeza mu 2005, nyuma atangira gukora nk’impuguke yigenga.

Polisi yanataye muri yombi Manfred D., wahoze akorera urwo rwego, akekwaho guha Hanning inyandiko z’ibanga zirenga 2,000 akabibonera amafaranga.

Mu nama yabereye muri Montenegro ku wa Kane w’iki cyumweru turi gusoza, Merz yavuze ko hashobora kuzagaragara izindi dosiye nk’izi mu gihe kiri imbere.

Yagize ati: “Birashoboka ko mu mezi no mu myaka iri imbere tuzabona izindi dosiye nyinshi nk’izi.”

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Merz n’ubuyobozi bw’Ubwongereza bongeye gushimangira ubufatanye mu mutekano no kwirwanaho, burimo guhangana n’ibitero bikoresha uburyo butandukanye n’ibikorwa byo guhungabanya umutekano bikekwa gukorwa n’ibihugu by’amahanga.

Ibyo biganiro byakurikiye ibirego by’Ubudage byashinjaga Uburusiya kugira uruhare mu kibazo cy’indege itagira umupilote yari itwaye ibiturika ku kibuga cy’indege cya Leipzig/Halle muri Nzeri.

Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, yahakanye ibyo birego, avuga ko Ubudage bwahimbye ibimenyetso bugamije kubishyira ku gihugu cye.

Umukuru wa Guverinoma y’Ubudage, Friedrich Merz, avuga ko ibikorwa by’ubutasi bw’Uburusiya mu gihugu cye byafashe indi intera ikomeye cyane. Ifoto ya Getty Images

Ibitekerezo