Abantu bagera kuri 13 bapfuye, abandi 10 barakomereka nyuma y’uko indege nto itagira umupilote (drone) y’Uburusiya igabye igitero kuri sitasiyo ya gari ya moshi yo mu Mujyi wa Dnipro muri Ukraine, ahari hateraniye abagenzi benshi.
Iki gitero cyabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 29 Ukwakira 2026, cyanakomerekeyemo n’umwana w’umuhungu w’imyaka 11, nk’uko byatangajwe na Oleksandr Hanzha, uyobora Intara ya Dnipropetrovsk.
Ikigo gishinzwe ubwikorezi bwa gari ya moshi muri Ukraine, Ukrzaliznytsia, cyatangaje ko icyo gitero cyagabwe mu gihe iyo gari ya moshi yari igiye mu Mujyi wa Zaporizhzhia yari ihagaze kuri sitasiyo ya Dnipro, itegereje guhaguruka.
Umuyobozi w’icyo kigo, Oleksandr Pertsovsky, yavuze ko mbere y’igitero hari hatanzwe umuburo w’uko umutekano ushobora guhungabana, ariko abagenzi benshi bari bakiri aho gari ya moshi zihagarara.
Umuyobozi w’Umujyi wa Dnipro, Borys Filatov, yavuze ko ari ibyago bikomeye, asobanura ko iyo drone yibasiye gari ya moshi pisanzwe ikoreshwa mu gutwara abasivili.
Amafoto yashyizwe ahagaragara n’inzego z’ubutabazi agaragaza ibyangiritse kuri sitasiyo, aho igisasu cyasize umwobo munini, ndetse na gari ya moshi irangirika, amadirishya yayo arameneka.
Mu kindi gitero cyagabwe mu Mujyi wa Chernihiv, mu majyaruguru ya Ukraine, abakobwa babiri b’imyaka 15 bishwe n’igisasu cya misile cyarashwe n’Uburusiya.
Umuyobozi w’ako karere, Vyacheslav Chaus, yatangaje ko icyo gitero cyanakomerekeje abantu bagera kuri 11, barimo abandi bana.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yamaganye ibyo bitero, avuga ko Uburusiya bwakoresheje drone mu kwibasira ahari hahagaze gari ya moshi zisanzwe zitwara abagenzi.
Zelensky yasabye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ibihugu by’Uburayi n’itsinda ry’ibihugu birindwi bikize ku isi (G7) kongera ibihano bifatirwa Uburusiya.
Yongeye kandi kunenga amasezerano Perezida w’Amerika, Donald Trump, yagiranye na Vladimir Putin w’Uburusiya mu ntangiriro z’uku kwezi, yatumye bimwe mu bihano byari byarafatiwe Moscou byoroshywa, Amerika ikemererwa gutumiza mazutu ikomoka mu Burusiya.
Ku ruhande rwayo, Minisiteri y’Ingabo y’Uburusiya ihakana ko ingabo z’icyo gihugu zigaba ibitero ku basivili ku bushake, igasobanura ko ibikorwa remezo bya gari ya moshi byibasirwa kubera ko bikoreshwa mu gutwara abasirikare n’ibikoresho bya gisirikare bya Ukraine.
Icyakora, imibare y’ikigo Ukrzaliznytsia igaragaza ko ibitero byibasira gari ya moshi n’ibikorwa remezo byazo byiyongereye cyane muri uyu mwaka.
Mu mashini 521 zikurura gari ya moshi zangijwe kuva Uburusiya bwatangira intambara yeruye kuri Ukraine muri Gashyantare 2022, hafi 60% byazo zangijwe muri uyu mwaka wa 2026.
Muri rusange, ibitero byibasiye ibikorwa remezo bya gari ya moshi byavuye ku 1,206 mu 2025 bigera ku 1,700 kuva uyu mwaka watangira, nk’uko imibare yahawe ibiro ntaramakuru AFP ibigaragaza.
Mu byumweru bishize, Uburusiya bwakajije ibitero ku bikorwa remezo bya Ukraine, birimo ibiraro bibiri byo mu murwa mukuru Kyiv, ndetse na gari ya moshi ikoreshwa mu bwikorezi bwo munsi y’ubutaka.
Ibi bitero bikomeje guteza impungenge ku mutekano w’abasivili, mu gihe intambara hagati y’Uburusiya na Ukraine ikomeje guhitana ubuzima bw’abantu no kwangiza ibikorwa remezo by’ingenzi.

Ibitekerezo