Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yagize icyo avuga ku rupfu rwa Kabera Robert wamamaye ku mazina ya Sgt Robert uherutse kwicirwa mu gihugu cya Uganda.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter mugitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Ukwakira 2026, Muhoozi yavuze ko yumvise amakuru y’urupfu rw’uwahoze mu gisirikare cy’u Rwanda (RDF) wiciwe muri Uganda, avuga ko akeka ko abihishe inyuma y’ubu bwicanyi ari abo mu ihuriro RNC rya Kayumba Nyamwasa, gusa nta bimenyetso yagaragaje bishyigikira ibyo akeka.
Yagize ati: “Numvise ko hari uwahoze ari umusirikare wa RDF uherutse kwicirwa muri iki gihugu. Mbere na mbere, ibiro byanjye ntibyigeze bimenyeshwa iby’uwo mugabo. Ndakeka ko bamwe mu bagize RNC ya Kayumba ari bo babigizemo uruhare. Ese baba bihorera ku itabwa muri yombi rya Kandiho? Tuzashyira tumenmye ukuri”.
Uyu Kandiho uvugwa ni Maj Gen (Rtd) Abel Kandiho, umusirikare mukuru w’Umugande uri mu kiruhuko cy’izabukuru. Yahoze akuriye ubutasi bw’igisirikare cya Uganda, CMI, nyuma aza no kuba umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi ya Uganda. Muri Nzeri 2026, byatangajwe ko yatawe muri yombi mu iperereza ry’amakuru y’ubutasi bikekwa ko yaba yarahimbwe. Gusa ibyo yashinjwaga ntibyatangajwe ku mugaragaro.
Kandiho ahuzwa na RNC kubera amakuru yagiye amuvugwaho ko yaba yarakoranye n’abayobozi bayo. Mu Kuboza 2021, ikinyamakuru Taarifa cyatangaje ko Kandiho yaba yarahuriye na Kayumba Nyamwasa muri Afurika y’Epfo mu ibanga.
Umurambo wa Kabera Robert, wari ufite ipeti rya Serija Majoro (Sergeant Major), wabonetse mu ishyamba ku wa 17 Ukwakira 2026, mu gace ka Kammengo, mu birometero hafi 45 mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’umurwa mukuru, Kampala. Wari waciwe umutwe, kandi abo mu muryango we bavuga ko umutwe utaraboneka.
Kabera, wari usanzwe afitanye isano na Jenerali Majoro Fred Rwigema, yahunze u Rwanda mu 2020. Icyo gihe, igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko yashakishwaga kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera, harimo ibirego byo gufata ku ngufu mukobwa we.
Ageze muri Uganda, Kabera yahakanye ibyo birego, avuga ko ari ibihimbano. Yasobanuye ko yari yarageze muri Uganda hasigaye iminsi ibiri ngo itariki yavugwaga ko yakoreyeho icyo cyaha igere.
Kabera yashyinguwe ku wa 21 Ukwakira 2026 muri Uganda. Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch (HRW), wasabye ubuyobozi bwa Uganda gukora iperereza ryihuse, ryimbitse kandi ryizewe ku iyicwa rya Robert Kabera (Sgt Robert.


Ibitekerezo