Abaganga b’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV batangaje ko ikibyimba bamukuyeho ku wa 13 Ukwakira 2026 cyari kanseri y’ibihaha yo mu bwoko bwa “adenocarcinoma”.
Mu gutangaza aya makuru, banavuga ko iyo kanseri yagarukiraga mu gice cyabazwe gusa, bityo akaba adakeneye ubundi buvuzi bw’inyongera.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku mugoroba wo ku wa Gatatu w’ejo hashize, tariki ya 21 Ukwakira 2026, Dr. Luigi Carbone na Porofeseri Stefano Margaritora basobanuye ko ibisubizo bya nyuma by’isuzuma ry’ingirangingo zakuweho mu gihe cyo kubagwa byemeje imiterere y’icyo kibyimba.
Papa yari yabazwe akurwaho igice cyo hasi cy’igihaha cy’iburyo, ahari icyo kibyimba.
Nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru bya Vatikani, isuzuma ryakurikiyeho ryemeje ko nta buvuzi bw’inyongera bwa kanseri bukenewe kuri uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi.
Ibitekerezo