Mu itangazo Vatican ryerekeye ubuzima bwa Papa Leo XIV, yavuze ko yasanzwemo kanseri y’ibihaha, ariko akaba yarabazwe neza akabyimba kari ku gice cyo hasi cy’igihaha cye cy’iburyo kakavanwamo.
Uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi w’imyaka 71 y’amavuko yabazwe mu gihe cy’iminota 90 ku wa Kabiri w’ejo hashize mu Bitaro bya Gemelli i Roma, nyuma yaho basanga arwaye ubwoko bwa kanseri y’ibihaha buzwi nka “adenocarcinoma”.
Mu itangazo ryayo Vatican yagize iti: “Kubagwa kwe kwagenze neza kandi nta kibazo cyabayeho”. Yongeyeho iti: “Nyuma yo kubagwa, Papa yakangutse neza maze asubira mu cyumba cye nyuma y’igihe gito akurikiranwa n’abaganga”.
Ako kabyimba kabanje kugaragara ubwo hakorwaga ibyo Vatican yise “igenzura risanzwe ry’ubuzima”. Biteganyijwe ko Papa azamara icyumweru cyose mu bitaro.
Mbere yaho, imbaga y’abantu yari yategereje amasaha menshi hanze y’ibitaro kugira ngo ibone Papa.
Bamwakiranye ibyishimo n’amagambo meza ubwo yahanyuraga, na we akabakorera ikimenyetso cyo kubasuhuza no kubasekerera binyuze mu idirishya ry’inyuma ry’imodoka ye ryari rifunguye. Hanyuma yakirwa n’abakozi b’ibitaro ku muryango. Umwe muri bo yamugaragarije impungenge n’akababaro, Papa na we amusubiza aseka kandi azunguza ibitugu nk’ugaragaza ko nta kibazo gikomeye gihari. Bamwijeje ko bamuri hafi.
Mu itangazo ryayo, Vatican yavuze ko igice cyose cyo hasi cy’igihaha cya Papa cy’iburyo cyakuweho “kugira ngo hamenyekane neza ko ubuvuzi bukozwe mu buryo buhamye kandi bwuzuye”.
Isoko y’amakuru muri Vatican yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ko hari gukorwa ibindi bizamini kugira ngo harebwe niba hari ibimenyetso byerekana ko iyo kanseri yaba yarakwirakwiriye mu bindi bice by’umubiri.
Ku Cyumweru, Papa Leo XIV ubwe ni we watangarije isi yose amakuru yo kubagwa kwe, ubwo yavugiraga ku rubaraza rwo muri Piazze ya Mutagatifu Petero nyuma yo gutanga umugisha wa Angelus usanzwe utangwa.
Yavuze ko ako kabyimba kari ku gihaha cye kari “katarakwirakwira” kandi ko kabonetse “bikiri mu ntangiriro”, ariko ko abaganga bamugiriye inama yo kugakuraho.
Itsinda ry’abaganga babaga ibihaha mu Bitaro bya Gemelli ni ryo ryabaze Papa, akaba yarahagaritse gahunda ze zose kugeza ku wa 20 Ukwakira kugira ngo abone umwanya wo gukira neza.
Utubyimba nk’utu dukunze kuboneka kandi si ko buri gihe tuba ari kanseri, ariko nyuma yo gusuzumwa, itsinda ry’abaganga ryemeje ko ari kanseri yo mu bwoko bwa “pulmonary adenocarcinoma,” nk’uko byari byaketswe mu bizamini byakozwe mbere yo kubagwa.
Vatican yashimangiye ko Papa, usanzwe ufatwa nk’ufite ubuzima bwiza, nta bimenyetso by’indwara cyangwa ubwandu yagaragazaga. Cardinal Kikuchi Tarcisio Isao wo muri Tokyo yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko yahuye na Papa Leo ku wa Mbere, avuga ko nta kibazo na kimwe Papa yagaragazaga ku mubiri we.

Yavuze ko Papa yafashe icyemezo cyo kujya kubagwa vuba bishoboka kuko yari afite gahunda yo kujya muri Amerika y’Epfo mu ntangiriro z’Ugushyingo, kandi akaba yarashakaga kubahiriza iyo gahunda.
Uru rugendo rufite agaciro gakomeye kuko rurimo no gusura igihugu cya Peru, aho Papa yamaze imyaka myinshi akora nk’umumisiyoneri ndetse n’umushumba wa Diyosezi (Bishop). Nubwo hatanzwe amakuru ahumuriza, ayo makuru yahungabanyije Abagatolika ku isi.
Umunyamabanga wa Leta ya Vatican, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ku wa Kabiri, yagize ati: “Ese mfite impungenge? Yego, kuko rwose sinari niteze ikintu nk’iki”.
Yemeye ko ayo makuru yaje nk’inkuba ikubise mu kirere kidafite ibicu (ikintu gitunguranye cyane), ariko avuga ko ba Cardinal batangajwe n’uko Papa yari afite ituze, kandi ko bizeye ko azakira neza.
Hanze y’ibitaro bya Gemelli – aho Papa benshi bagiye bavurirwa kandi hakaba hari n’ishusho nini ya Papa Yohani Pawulo wa II – hari Abagatolika bake bari bahagumye nyuma y’uko Papa yinjiye mu bitaro.
Carla wari waje by’umwihariko kuko yashakaga kuba hafi ya Papa, yaganiriye na BBC agira ati: “Agaragara nk’utuje, bityo natwe turatuje – nubwo indwara iba ari ikintu kibi. Tuzategerereza hano dusenga.”
Undi wari uhari witwa Elsa yavuze ko yatunguwe cyane no kumva Papa ababwiye iyo nkuru kuko yamufataga nk’ukiri muto kandi ufite ubuzima bwiza. Yagize ati: “Nari ku kibuga cya Mutagatifu Petero ubwo yatangazaga iyo nkuru, kandi numvise merewe nabi cyane. Byarantunguye cyane”.

Ibitekerezo