Papa Leo XIV yongeye guhura n’abakristu nyuma yo kubagwa

Text size

Papa Leo XIV yagaragaye azenguruka mu modoka yihariye itwara umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, izwi nka «Pope-mobile», ku kibuga cya Mutagatifu Petero i Vatikani, nyuma y’iminsi mike avuye mu bitaro yari yabagiwemo akabyimba ka kanseri ku bihaha.

Abantu ibenshi bari bateraniye kuri icyo kibuga kugira ngo bakurikirane inyigisho ye rusange ya mbere kuva yabagwa mu cyumweru gishize.

Mu gihe yamaze ari kumwe n’abo bakristu, Papa yagaragazaga akanyamuneza amwenyura, abasuhuza kandi aha umugisha abana. Nyuma yagiye kwicara ku ntebe asanzwe akoresha, aha umugisha abari bateraniye aho bose.

Uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika w’imyaka 71 yasezerewe mu bitaro ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 17 Ukwakira 2026. Bukeye bwaho ku Cyumweru, yagaragaye ku idirishya rireba ku kibuga cya Mutagatifu Petero, asengera abantu ibihumbi bari bahateraniye.

Papa Leo yabwiye abakristu ko azagenda asubukura buhoro buhoro inshingano ze za buri munsi.

Papa Leo XIV yahgaragaye azenguruka ku kibuga cya Mutagatifu Petero ari mu modoka. Ni na ko yahaga abana umugisha. Ifoto: Vatican News

Ibitekerezo