Papa Leo XIV agiye kubagwa igihaha

Text size

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV, yageze mu Bitaro bya Gemelli i Roma, aho biteganyijwe ko abagwa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Ukwakira 2026 kugira ngo akurwemo akabyimba gato kari kuri kimwe mu bihaha bye, nk’uko Reuters yabitangaje.

Ku Cyumweru, uyu muyobozi wa Kiliziya Gatolika w’imyaka 71 yatangaje ko ako kabyimba kabonetse ubwo yakorerwaga isuzuma kwa muganga. Yasobanuye ko kakiri mu ntangiriro kandi ko katarakwirakwira cyane.

Vatican yemeje igihe cyo kumubaga nyuma y’uko Papa agaragaye ahava yerekeza ku Bitaro bya Gemelli, aherekejwe n’imodoka nyinshi. Ibyo bitaro biherereye nko mu bilometero icyenda uvuye i Vatican.

Ibiro bya Vatican byatangaje ko biteganyijwe ko Papa azamara hafi icyumweru aruhuka nyuma yo kubagwa. Ibikorwa bye byose byo mu ruhame byahagaritswe kugeza ku wa 20 Ukwakira 2026.

Abaganga basobanura ko akabyimba ko ku gihaha atari ko buri gihe kaba ari kanseri. Nk’uko Ishyirahamwe ry’Abaganga b’Indwara z’Ibihaha muri Amerika ribivuga, utwo basanga ari kanseri turi munsi ya 5%, nubwo ibyago bishobora gutandukana bitewe n’imyaka y’umuntu n’ubunini bw’akabyimba.

Papa Leo XIV yatowe muri Gicurasi 2025. Nta ndwara ikomeye yari asanzwe azwiho, kandi akunda siporo, cyane cyane umukino wa tennis.

Biteganyijwe kandi ko azagirira urugendo rw’iminsi 11 muri Uruguay, Argentine na Peru, kuva ku wa 6 kugeza ku wa 17 Ugushyingo 2026. Ku Cyumweru, yavuze ko yiteguye kurukora nk’uko rwari rwarateguwe.
 

Papa Leo XIV yayoboye igitambo cya misa yo gutangiza umwaka w’amasomo muri za Kaminuza za Kiliziya (Pontifical Universities) muri Bazilika ya Mutagatifu Petero i Vatikani, ku wa 8 Ukwakira 2026. Nyuma y’isengesho rya Angelus ku wa 11 Ukwakira, yatangaje ko azabagwa kugira ngo bakureho akabyimba ko mu bihaha. (Ifoto ya OSV News/Remo Casilli, Reuters)

Ibitekerezo