Abaturage bivuriza kuri poste de sante ya Nyaruteja mu Karere ka Gisagara, bavuga ko kuba iyi Poste de Santé idakora ari ikibazo gikomeye, kuko iyo barwaye batabona aho bivuriza, bigatuma barembera mu ngo.
Aba baturage bavuga ko iri vuriro ryari rifite akamaro gakomeye mu kubafasha kubona ubuvuzi hafi, ariko kuba ritagikora bituma abakeneye ubuvuzi bajya gushaka serivisi ahantu kure, bigatuma amafaranga y’ingendo aba menshi ndetse rimwe na rimwe bikagira ingaruka ku buzima bwabo.
Umwe mu baturage bo muri ako gace, Rwasibo Athanas avuga ko iki ikibazo gikomeye cyane kuko iyo umuntu arwaye mu gihe cy’ijoro atabona aho yivuriza.
Ati: “Kuba iyi Poste de Santé itagikora bituma turembera mu rugo. Nka nge mperutse gukora impanuka ariko hari hakiri kare, biba ngombwa ko mbura ahantu nivuriza binsaba gutega umu-motari anjyana ku Bitaro bya Mubumbano. Kandi kuko ari kure, byantwaye amafaranga menshi. Nkubu umugore afashwe n’ibise byagorana kuko ni kure pe, ariko iyi Poste de Santé ibaye ikora byadufasha cyane.”
Uyu muturage avuga ko kuba ivuriro riri hafi ariko ridatanga serivisi ntacyo ribamariye, kuko igihe barwaye batabona ubuvuzi byoroshye.
Nyirakamana Marie Celine, na we asanga hakwiye kubaho uburyo abaturage babona nibura ubufasha bw’ibanze igihe cyose, cyane cyane mu bihe by’ijoro.
Ati: “Icyo mbona cyakorwa ni uko izi Poste de Santé zahabwa nibura abakozi babiri, umwe agakora ku manywa undi agakora nijoro, kuko kuba baratwubakiye ivuriro hafi ariko rikaba rifunze nabyo nta cyo bidufasha.”
Abaturage bavuga ko gutuma Poste de Santé ikora neza byabagabanyiriza ingendo ndende bajya ku bigo nderabuzima ndetse n’amafaranga bakoresha mu gutega akagabanuka.

Umuyobozi w’ikigo Nderabuzima cya Kigembe, Niyongabo Théogène, avuga ko iki ikibazo ahanini giterwa n’ubuke bw’abakozi.
Ati: “Ahanini biterwa n’uko abakozi ari bake. Ubundi Poste de Santé zikwiye kuba zifite ba rwiyemezamirimo. Iyo batabonetse, Ikigo Nderabuzima kiri hafi aho kiba kigomba guhita cyohereza abakozi. Ariko turareba tugasanga twohereje abavuye hano kuko ari bake, natwe twasigarana icyuho gikomeye. Dusanga rero tugize abo tuvana hano tukabohereza, na serivisi z’Ikigo Nderabuzima zahita zizamo icyuho. Twaba dukemuye ikibazo ariko duteje ikindi.”
Ibi bivuze ko nubwo abaturage bifuza ko amavuriro y’ibanze akora, ibigo nderabuzima na byo bihura n’ikibazo cy’ubuke bw’abakozi, bigatuma kohereza abakozi kuri Poste de Santé bishobora kugira ingaruka ku mikorere y’ikigo nderabuzima.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko hari impinduka ziteganyijwe
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabe Nsanzimimana, avuga ko ikibazo cy’imikorere ya Poste de Santé kiri mu byatekerejweho mu mavugurura ari gukorwa muri serivisi z’ubuzima.
Ati: “hari Poste de Santé zikora neza, hari izicumbagira bitewe n’ibibazo bitandukanye, ariko icyo na cyo turashaka ko bitarenze uyu mwaka zose ziba zikora neza ndetse zigahabwa n’ubushobozi bwisumbuyeho, zikagera ku rwego rw’ibigo nderabuzima ndetse zikagira na serivisi zikomatanyije, kuko hari aho Poste de Santé zitarengaga.”
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko aya mavugurura agamije kongera ubushobozi bw’amavuriro y’ibanze no gutuma abaturage babona serivisi z’ubuzima hafi y’aho batuye.
Kugeza ubu, mu Rwanda habarirwa Poste de Santé zigera ku 1,200, ariko izifite imbogamizi mu mikorere zikomeje kuba ikibazo ku baturage bazituriye mu kubona ubuvuzi bw’ibanze.
Ku baturage ba Nyaruteja, icyifuzo cyabo ni uko iri vuriro ryongera gukora neza, bakabona ubufasha hafi y’ingo zabo, cyane cyane ku ndwara zisanzwe n’izikeneye ubuvuzi byihutirwa zitabasaba kwihanganirwa.

Ibitekerezo