Umuforomo yishwe, undi mukozi w’ubuzima arakomereka bikomeye mu gitero cyabereye mu Mujyi wa Bafwasende, mu Ntara ya Tshopo, mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).
Nk’uko Radio Okapi yabitangaje, icyo gitero cyabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize. Abo bakozi batewe n’urubyiruko rwo muri ako gace rwabashinjaga kwanduza amasoko y’amazi no gukwirakwiza virusi ya Ebola.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) ryamaganye ubwo bugizi bwa nabi, risaba ko abakozi b’ubuzima barindwa kugira ngo bashobore kuzuza inshingano zabo.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko abakozi b’ubuzima bakwiye gukorera ahantu hatekanye kandi bakubahwa.
Uru rwego rwihanganishije umuryango w’umuforomo wishwe n’abo bakoranaga, runifuriza uwakomeretse gukira vuba.
Iki gitero cyagabwe mu gihe raporo yashyizwe ahagaragara ku Cyumweru cy’ejo hashize tariki ya 25 Ukwakira yagaragazaga ko icyorezo cya Ebola gikomeje kwiyongera mu gihugu cya DRC.
Nk’uko imibare yatangajwe n’itsinda ryo mu biro bya Perezida rishinzwe kurwanya Ebola ibigaragaza, kugeza ku wa 24 Ukwakira, abantu 9,964 bari bamaze kwemezwa ko banduye, naho 4,841 bamaze guhitanwa n’iyi ndwara.
Iyo mibare igaragaza ko abanduye bari hafi kugera ku bihumbi icumi kuva iki cyorezo cyatangazwa ku wa 15 Gicurasi uyu mwaka.
Raporo nshya yagaragaje abandi bantu 88 banduye na 38 bapfuye. Muri abo bahitanywe n’iyi ndwara, 26 bapfiriye mu ngo, naho 12 bapfira mu bigo byita ku barwayi ba Ebola.
Abanduye bashya babonetse mu Ntara za Ituri, Kivu ya Ruguru na Haut-Uélé. Ituri ni yo ifite umubare munini w’abanduye kuva icyorezo cyaduka, kuko yihariye 72% byabo, mu gihe Kivu ya Ruguru ikomeje kubarurwamo impfu nyinshi.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Gatanu, Dr Wessam Mankoula wo mu Kigo cy’Afurika gishinzwe Kurwanya no Gukumira Indwara (Africa CDC), yavuze ko abakozi b’ubuzima 300 bamaze kwandura Ebola kuva iki cyorezo cyatangira, muri bo 48 bakaba barapfuye.
Iki cyorezo, kivugwa ko giterwa n’ubwoko bwa virusi ya Ebola bwitwa Bundibugyo, kimaze kugera mu turere tw’ubuzima 66 two mu ntara umunani za DRC.
Abategetsi bavuga ko bakomeje kwegera abaturage no kubasobanurira ibijyanye n’iyi ndwara, bagamije kurwanya amakuru y’ibinyoma n’imyumvire ishobora kubangamira ibikorwa byo kuyikumira. Bakomeje kandi gushyira mu bikorwa ingamba zo kugabanya ubwandu bushya.

Ibitekerezo