Ihuriro rya Kabila rikomeje kuvugisha benshi

Text size

Ishingwa ry’ihuriro rya politiki n’igisirikare FRN (Front pour la Refondation de la Nation), riyobowe n’uwahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Joseph Kabila, rikomeje guteza impaka.

Bamwe bararishyigikiye mu gihe abandi bashidikanya ku mpinduka ryazana, cyane cyane mu burasirazuba bw’icyo gihugu hamaze igihe harangwa n’intambara n’umutekano muke.

Mu kiganiro Imvo n’Imvano cya BBC Gahuzamiryango cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 24 Ukwakira 2026, hagarutswe ku bitekerezo bitandukanye byatanzwe kuri iri huriro rimaze hafi ibyumweru bibiri rishinzwe ku mugaragaro.

FRN ivuga ko igamije gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, ikoresheje inzira zishoboka zose zirimo iza politiki ndetse n’imbaraga za gisirikare.

Bamwe mu bakomoka mu burasirazuba bwa Congo bishimiye ko Kabila ari we uyoboye iri huriro, barimo Patrick Makombe. Babona ko ashobora kugira uruhare mu rugamba bavuga ko rugamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi n’abavuga Ikinyarwanda.

Makombe yagize ati: “FRN ndayishyigikiye kuko n’ubusanzwe nari nshyigikiye AFC/M23, noneho narushijeho kubishima kuba iyobowe na Joseph Kabila. Hagiye habaho ibibazo by’ivangura cyane cyane rikorerwa Abanyamulenge ndetse n’Abatutsi ku ngoma ya Perezida Tshisekedi. Intambara y’Abamai-Mai yabaye mu misozi miremire, aho kugira ngo Tshisekedi ayirwanye ahubwo yarayishyigikiye. Kabila afite inararibonye kubera ko yamaze igihe kirekire ku butegetsi, bityo bizamufasha gukemura ibibazo byinshi. Ntibikiri ikibazo cy’Abatutsi n’Abanyamulenge gusa kuko n’abavuga Igiswayire na bo ntibibona mu buyobozi buriho”.

Icyakora, abandi bibaza uko Kabila yabavuganira kandi bashinja ubutegetsi bwe kuba bwaragize uruhare mu ihohoterwa bakorewe mu myaka 18 yamaze ku butegetsi bw’icyo gihugu. Kuri bo, ibyo byabaye bituma batizera ko ubu ari we wabafasha kubona umutekano no kurengerwa.

Ngarura Patrick udashyigikye Kabila yavuze ko igisubizo cy’umutekano w’Abanyamulenge n’abavuga Ikinyarwanda kitashakirwa muri Tshisekedi kandi cyaratejwe na Kabila mu gihe cyose yamaze ku butegetsi.

Yagize ati: “Inkomoko y’ibibazo dufite ni Kabila, kuva yajya mu gisirikare mu 1996 ni we watangije ibibazo ku Banyamulenge hamwe n’imitwe yitwaje intwaro yari imushyigikiye. Nta wundi wari kubona igisubizo atari uwo Kabila wagiteje. Kabila amaze kumenya ko agiye kuva ku butegetsi, yashinze umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi na Mai-Mai y’Abanye-Congo babaha intwaro, bica Abanyamulenge baranabasenyera ku manywa y’ihangu”.

Nk’uko itangazo ry’ishingwa rya FRN ribivuga, AFC/M23 ntikiriho nk’ihuriro ryihariye, naho abari abayobozi bayo bakaba barahawe inshingano zikomeye muri iri huriro rishya rya Joseph Kabila.

Nyuma y’ikiganiro cyo mu cyumweru gishize cyahuje abasesenguzi ba politiki ku cyo ishingwa rya FRN rishobora guhindura ku ntambara yo mu burasirazuba bwa Congo, abantu benshi bagaragaje ibitekerezo bitandukanye ku mbuga z’iki kiganiro. Bamwe bashyigikiye iri huriro, abandi baryamaganira kure.

Dr Joseph Sebarenzi, wigisha muri School for International Training muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yavuze ko RDC ari igihugu kinini cyane bityo ubuyobozi kugikenzura cyose bigoye ari na yo mpamvu hahora imitwe yitwaje intwaro akenshi iba ikurikiye amabuye y’agaciro. Avuga ko ari Kabila cyangwa Tshisekedi nta ruhare rutaziguye bafite muri ibyo bibazo nubwo ngo na bo atari shyashya.

Yagize ati: “Igihe Abanyamulenge bicwaga muri 1998 za Kinshasa na Kamina abenshi bagahunga harimo abaje muri Amerika, Kabila yari afite imyaka 26 ari bwo akinjira mu gisirikare. Icyo gihe Laurent Desire Kabila (se wa Joseph Kabila wari perezida icyo gihe) ni we byashinjwa gusa Joseph Kabila na we abifitemo uruhare”.

Kabila n’ihuriro rye bikomeje kutavugwaho rumwe. Ifoto yo kuri interineti

Ibitekerezo