RDC: Minisitiri w’Amashuri Makuru na Kaminuza yasabiwe ibihano

Text size

Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yasabye Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa, gufatira ibihano Minisitiri w’Amashuri Makuru na Kaminuza, Marie-Thérèse Sombo Safi, nyuma y’iperereza ryagaragaje amakosa mu micungire y’amafaranga yishyurwa n’abanyeshuri.

Nk’uko ikinyamakuru Actualite cyabitangaje, uyu mwanzuro wafashwe ku wa Mbere w’ejo hashize, tariki ya 26 Ukwakira 2026, nyuma yo gusuzuma ibyavuye mu iperereza ryakozwe na komisiyo y’abadepite ku micungire y’amafaranga y’ishuri n’andi mafaranga ajyana na yo mu mashuri makuru na kaminuza bya leta.

Iperereza ryakozwe ryibanze ku myaka y’amashuri ya 2022–2023 na 2023–2024. Komisiyo yavuze ko yabonye amakosa mu micungire y’imigabane y’amafaranga aturuka ku yishyurwa n’abanyeshuri, bituma abadepite basaba ko minisitiri uyobora urwo rwego afatirwa ibihano.

Ikinyamakuru 7sur7 cyagaragaje ko ibibazo byagarutsweho bireba cyane cyane uburyo ayo mafaranga yakirwa, ahurizwa hamwe ndetse n’uko imigabane yayo ishyikirizwa inzego zigenewe kuyihabwa.

Icyo gitangazamakuru cyanavuze ko hari abadepite batangiye gukusanya imikono yo gushyigikira icyifuzo cyo kwambura Minisitiri Sombo icyizere yari afitiwe.

Iki kibazo cyongeye kuzamura impaka ku mucyo no ku kubazwa inshingano mu micungire y’umutungo w’amashuri makuru na kaminuza bya leta muri iki gihugu.

Hagati aho, ibinyamakuru byo muri Congo byanagarutse ku mpaka zerekeye ivugururwa rishoboka ry’Itegeko Nshinga, nyuma y’amagambo ya Perezida Félix Antoine Tshisekedi.

Mu kiganiro yagiranye n’abagize Inteko Ishinga Amategeko bo mu ihuriro riri ku butegetsi, Union Sacrée de la Nation, Tshisekedi yagaragaje ko hari ibyo atemeranya na byo mu Itegeko Nshinga risanzwe. Yahariye abo mu ihuriro rye inshingano zo kuganira ku kuba ryavugururwa.

Ikinyamakuru Forum des As cyibanze ku bisobanuro bya Tshisekedi, uvuga ko icyo cyerekezo gifitanye isano n’intego yo kuvugurura igihugu no kugarura amahoro arambye.

Ku rundi ruhande, ikinyamakuru Congo Nouveau cyagarutse ku mpungenge z’abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’imiryango imwe n’imwe ya sosiyete sivile, irimo ASADHO. Batinya ko ivugururwa ryakoreshwa mu gushaka kurenga ku ngingo ya 220 y’Itegeko Nshinga, irinda, mu byo iteganya, ibijyanye na manda za Perezida.

Ibyavuye mu iperereza ku mafaranga y’amashuri n’impaka ku Itegeko Nshinga biri mu bibazo bikomeje kugaragaza ukutumvikana mu rwego rwa politiki muri RDC.

Marie-Thérèse Sombo Ayanne Safi, Minisitiri w’Uburezi bw’Amashuri Makuru na Kaminuza, asinya amasezerano y’ubufatanye mu izina rya Guverinoma n’ishyirahamwe ry’amashuri makuru na za kaminuza ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Nzeri 2024, i Kinshasa/Bibwa. MIN-ESU

Ibitekerezo