Kirehe: Isubiramo ry’ibizamini bya leta rirarimbanyije

Abanyeshuri bagaragaweho gukopera no gukopezwa ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2025/2026 batangiye gukora ibindi bizamini bishya, mu rwego rwo kubaha amahirwe yo kongera kugaragaza ubumenyi bwabo no gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho cy’amashuri.

Mu Karere ka Kirehe, ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nyakarambi, ni hamwe mu hantu hari gukorerwa ibi bizamini. Kuri iyi site haje abanyeshuri 350, bageze ku kigo biteguye, bambaye imyambaro y’ishuri kandi bafite icyizere cyo gukora neza.

Ku site ya Nyakarambi, uretse abanyeshuri n’abarimu, hari abayobozi b’amashuri, abagenzuzi b’ibizamini ndetse n’inzego z’umutekano, bose bakurikirana uko ibizamini birimo gukorwa.

Abayobozi b’ibizamini basimburanyijwe ku masite

Muri iki gikorwa kandi habayeho impinduka mu bayobozi bayobora site z’ibizamini, aho umuyobozi wa site ya Nyakarambi yaturutse mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru.

Ibi biri mu mpinduka zakozwe hirya no hino ku masite kugira ngo imigendekere y’ibi bizamini ikurikiranwe neza kandi bibe mu mucyo.

Umuyobozi wa NESA uri gukurikirana iki gikorwa yavuze ko kuri iyi site hari umunyeshuri umwe utitabiriye ikizamini, gusa avuga ko kugeza ubu bataramenya impamvu nyayo yatumyeataza gukora ikizamini.

Ku ruhande rw’abanyeshuri bongeye guhabwa aya mahirwe, bavuga ko baje biteguye kandi bafite intego yo gutsinda kugira ngo badatakaza undi mwaka w’amashuri.

TUYISHIME Eric, umwe mu banyeshuri bakora ibi bizamini, avuga ko yatangiye ikizamini ashyizeho umwete kuko adashaka gusibira.

Ati:“Ikizamini natangiye kugikora nshyizeho umwete kuko niteguye neza. Sinshaka gusibira. Muri make ikizamini cyari cyoroshye kandi nizeye kugitsinda neza.”

Uyu munyeshuri avuga ko nyuma y’imibare yari ategereje gukora ikizamini cy’Ikinyarwanda, na cyo akaba yari amaze kukitegura neza.

Ati:“Kuva nkimenya ko tuzasubiramo ibizamini, natangiye kwitegura neza. Ubu niteguye gukora kandi ngatsinda.”

Abanyeshuri bari hamwe biteguye guhambwa amabwiriza kuri GS Nyakarambi, ifoto:kigali24

Abanyeshuri bavuga ko ubwoba bwashize

IRASUBIZA Rachel, nawe uri mu banyeshuri basubiramo ibizamini, avuga ko atigeze acika intege nyuma yo kumenya ko bagomba kongera gukora ibizamini.

Avuga ko ikizamini cy’Imibare yakoze yizeye ko yagitsinze neza, kuko amaze kumenya ko bagomba gusubiramo yafashe umwanya wo kwiga.

Ati:“Nabifashe nk’ibizamini bisanzwe kandi sinigeze ncika intege. Nizeye ko nzabona amanota meza kuko nkimara kumenya ko tuzasubiramo nafashije umwanya nkajya nsubiramo.”

ISHEJA SANGWA Vanissa, nawe uri muri aba banyeshuri, avuga ko yaje gukora ibizamini yiteguye kandi afite icyizere cyo gutsinda.

Ashimira gahunda yashyizweho yo kubaha andi mahirwe yo gukora ibizamini, avuga ko izabafasha kubafasha gukomeza amashuri aho gusibira.

ati:“Naje niteguye neza kandi nizeye gutsinda. Kuba baradufashije tugasubiramo ibizamini ni iby’agaciro kuko bizatuma twimuka tujya mu mashuri akurikiraho aho gusibira.”

Vanissa avuga ko mbere yo gutangira ibi bizamini bari bafite impungenge nyinshi, cyane cyane nyuma yo kubona ko amanota y’abandi banyeshuri yasohotse, ayabo ntasohoke.

Ati:“Twagize ubwoba nyuma yo kubona amanota y’abandi asohotse twe ayacu ntasohoke, ariko ndashimira Leta ko yadufashije tugasubiramo ibizamini.”

Ibizamini birakomeje

Aba banyeshuri bamaze gukora ikizamini cy’Imibare, bakaba bakomeje n’ibindi biteganyijwe muri iyi gahunda, birimo Ikinyarwanda ndetse n’andi masomo.

Nubwo ari ubwa kabiri bongeye gukora ibizamini bisoza amashuri, bigaragara ko benshi muri bo baje bafite umutuzo n’icyizere cyo gutsinda, nyuma yo kubona umwanya wo kongera kwitegura.

Kuri bo, ibi bizamini ni andi mahirwe yo gukosora amakosa yakozwe no guharanira gukomezaamashuri, aho gusubira mu mwaka umwe.

ifoto yerekana ikigo cya GS Nyakarambi, ifoto:kigali24

Ibitekerezo