Abarimu bafite A2 basabwe gusubira kwiga

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abarimu basanzwe bigisha mu mashuri abanza bafite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye ya A2 bahawe imyaka itanu yo kuzamura ubumenyi bwab o, bakagera nibura ku rwego rwa A1.

Izi mpinduka zijyanye na gahunda nshya izatangira muri Nzeri 2026, aho abanyeshuri bazinjira mu mashuri nderabarezi azwi nka TTC bazajya biga imyaka itanu aho kuba itatu. Bazajya barangiza bafite impamyabumenyi ya A1, ibemerera kwinjira mu mwuga wo kwigisha bafite ubumenyi bwisumbuye.

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko kongera igihe abanyeshuri bamara muri TTC bizatuma barushaho kumenya uburyo bwo kwigisha, kuyobora ishuri, gusobanukirwa imikurire y’umwana no kwimenyereza umwuga mu mashuri.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yavuze ko nyuma y’imyaka itanu umwarimu mushya cyangwa usanzwe mu kazi azaba asabwa kuba afite nibura A1 kugira ngo akomeze kwigisha mu mashuri abanza.

Yasobanuye ko Leta izafasha bamwe mu barimu badafite ubushobozi bwo kwiyishyurira, ariko ko ubwo bufasha butazagera kuri bose. Yasabye abarimu bafite A2 gutangira hakiri kare gushaka uburyo bwo gukomeza amasomo, aho gutegereza ko igihe cyatanzwe kirangira.

Irere yavuze ati: “Igihe twashyizeho nikirangira, yaba umwarimu mushya agomba kuba afite A1, yaba uri mu kazi agomba kuba afite A1. Utayifite tuzamubwira tubanze ugende uyibone.”

Bamwe mu barimu bishimiye ko gahunda izagira uruhare mu kuzamura ireme ry’uburezi, ariko bagaragaza ko kubona amafaranga y’ishuri n’umwanya wo kwiga bishobora kubabera inzitizi.

Dukuzimana Aline, wigisha kuri E.P Taba, yavuze ko abarimu bakeneye gufashwa kubona amafaranga y’ishuri n’igihe cyo gukomeza amasomo, kugira ngo gahunda itazagira abo isiga inyuma.

Ntawinanirwa Jean Bosco na we yavuze ko umushahara wa mwarimu wo mu mashuri abanza utuma bigorana kwizigamira amafaranga yo kwishyura kaminuza, nubwo imishahara yabo yari iherutse kongerwa.

Politiki ya Leta yerekeye iterambere n’imicungire y’abarimu iteganya uburyo bwo kubafasha kuzamura impamyabumenyi no gukomeza amahugurwa bari mu kazi. Inateganya buruse ku biga mu mashuri nderabarezi no gufasha abarimu gukomeza amashuri nyuma y’igihe runaka bari mu mwuga.

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko iyi gahunda igamije gutegura abarimu b’amashuri abanza bafite ubumenyi buhagije, ubunararibonye mu kwigisha n’ubushobozi bwo guhangana ku isoko ry’umurimo ryo mu Rwanda no mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Umwarimu uri kwigisha abanyeshuri b’amashuri abanza. Ifoto: MINEDUC

Ibitekerezo